Abaturage bo muri Kongo basabye m'ubuhungiro mu Bubiligi
Abaturage bo muri Kongo basabye m'ubuhungiro mu Bubiligi
Mu gice cya mbere cya 2024, Abanyekongo 650 basabye ubuhungiro mu Bubiligi, nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu, itariki ya 13 Nyakanga, na Freddy Roossmont, umuyobozi w’ibiro bishinzwe Ababiligi bakomoka mu bindi bihugu ubwo yari i Kinshasa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Freddy Roossmont yavuze ko u Bubiligi bwakira byibuze Abanyekongo 100 basaba ubuhungiro ku kwezi. Yongeyeho ko “Bruxelles ntabwo yishimiye iki kibazo kabone niyo yaba igifunguye amarembo.”
Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi byagiriye inama abaturage ba Congo yo kwirinda kwitabaza abacuruza magendu ubusabe bw’ubuhungiro, kandi byihanangiriza abatanga impamvu zidasobanutse basaba ubuhungiro nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Ati: “Umuntu wese ukeneye kurindwa mu by’ukuri azabibona. Ariko, abanyagihugu benshi ba Congo ntibakeneye kurindwa mu bisobanuro by’Amasezerano ya Geneve. Bashobora kuba bafite ibibazo by’ubukungu bagashaka ubuzima bwiza, ariko ibyo ntabwo byujuje gusaba ubuhungiro. Ni ngombwa kumenyesha neza abaturage ko gusaba ubuhungiro ku mpamvu zitari zo ari uguta igihe n’amafaranga. Aya mafaranga ashobora gukoreshwa mu gutangiza umushinga”.
Yatunguwe no kubona ingamba zihuriweho n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi na serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka muri DRC bitaragera ku gukumira ubwinshi bw’abasaba ubuhungiro bashaka kurindwa n’amategeko y’u Bubiligi.
Mu 2023, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi byakiriye Abanyekongo 1,250 basaba ubuhungiro.
Freddy Roossmont yibukije kandi ko ku bijyanye no gusaba ubuhungiro mu Bubiligi, DRC Ari cyo gihugu cya gatandatu ku Isi ku rutonde, nyuma ya Palestine, Syria, Afghanistan, Eritrea na Turkiya.





