Ararembye; Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ari muri Coma
Ararembye; Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ari muri Coma
Amakuru yizewe avuga ko Alain Mukuralinda “Ararembye bikomeye, ntabwo yitabye Imana”.
Ni nyuma y’amakuru yacicikanye mu ijoro ryo Kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, avuga ko yitabye Imana.
Mukuralinda yagiye kwivuriza muri King Faisal kuwa Gatatu tariki 2 Mata 2025.
Stroke ni indwara iterwa n’ihagarara ry’amaraso atembera mu bwonko, bikaba bishobora guterwa no kuziba cyangwa guturika kw’udutsi two mu bwonko.
Iyi ndwara igira ingaruka zikomeye ku buzima kuko ishobora gutera ubumuga cyangwa gupfa, bitewe n’uko ubwonko bukenera guhora bubona amaraso atanga umwuka wa ogisijeni n’intungamubiri.
Ubwoko bwa Stroke
1.Ischemic Stroke – Iyi ni yo ibaho cyane (ku kigero cya 87%). Iterwa no kuziba kw’udutsi dutwara amaraso mu bwonko bitewe n’udukovu (plaque) tuva ku binure cyangwa amaraso afashe.
2.Hemorrhagic Stroke – Iyi iterwa no guturika kw’udutsi two mu bwonko, bikaba bishobora guterwa n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa ibindi bibazo by’imitsi.
3.Transient Ischemic Attack (TIA) – Izwi nka mini-stroke, iba nk’ikarita y’imbuzi ko hari stroke ishobora kuza, kuko amaraso aba yahagaritse gutembera by’igihe gito ariko bigasubira mu buryo.
Ibimenyetso bya Stroke
Ibimenyetso bikunda kubaho byihuse kandi birimo:
•Guhungabana kw’igice kimwe cy’umubiri (ukuboko, ukuguru, cyangwa uruhande rw’ishusho)
•Kudashobora kuvuga neza cyangwa kumva ibyo abandi bavuga
•Kuribwa umutwe bikabije
•Kwangirika kw’icyerekezo (vision)
•Kugenda bigoranye
Gufata ingamba vuba ni ingenzi! Hifashishwa uburyo buzwi nka FAST:
•F (Face) – Uruhande rw’ishusho ruba rwatengutse
•A (Arm) – Ukuboko kumwe kuba kudashobora kuzamurwa
•S (Speech) – Imvugo iba idasobanutse
•T (Time) – Ni ngombwa gutabaza vuba
Icyo wakora mu kwirinda Stroke
•Kugabanya umuvuduko w’amaraso
•Kurya indyo yuzuye kandi ifite ibinure bike
•Kugira imyitozo ngororamubiri ihagije
•Kureka itabi n’inzoga nyinshi
•Kugenzura isukari mu maraso, cyane cyane ku barwaye diyabete
Stroke ni indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo ivuwe hakiri kare. Iyo ukoze impinduka mu buzima bwawe, uba wagabanyije cyane ibyago byo kuyirwara.
Alain Mukuralinda ni muntu ki?
Kuwa 14 UKuboza 2021 nibwo Alain Mukuralinda yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ni nyuma yo kumara igihe akora ku mwanya w’Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.
Yize amashuri y’inshuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara (Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka itandatu.
Muri Kamena 1990 nibwo yasoje amashuri abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy’Ububiligi.
Alain Mukuralinda mbere yuko akora mu bushinjacyaha, yari asanzwe ari umuhanzi ndetse anareberera inyungu z’abahanzi.







