ADEPR yavuze uko byagenze ngo barwanire mu rusengero

Aug 26, 2025 - 04:13
 0
ADEPR yavuze uko byagenze ngo barwanire mu rusengero

ADEPR yavuze uko byagenze ngo barwanire mu rusengero

Aug 26, 2025 - 04:13

Ku wa Gatandatu, tariki 23 Kanama 2025, mu giterane cy’Ububyutse cyaberaga muri ADEPR Nyarugenge, hagaragaye umugabo wari imbere y’imbaga bigaragara nk’aho ari kurwana n’abandi.

Amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari abapasitori bashyamiranaga.

Nyamara, Ntakirutimana Emmanuel ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR yavuze ko atari ugushyamirana kw’abapasitori ahubwo ari umugabo wari wagaragaje ibimenyetso by’ikibazo cy’uburwayi, akagerageza kurwana n’abari hafi ye ariko abashinzwe kwita ku bantu bakaza kumuturisha.

Yashimangiye ko nta bapastori barwanye kandi nta muntu wakubiswe, ahubwo amakuru yakwirakwijwe yari agamije guharabika itorero.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com