AFC/M23 yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza na Joseph Kabila

May 31, 2025 - 02:19
 1
AFC/M23 yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza na Joseph Kabila

AFC/M23 yavuze ko yagiranye ikiganiro cyiza na Joseph Kabila

May 31, 2025 - 02:19

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryagiranye ikiganiro cyiza na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, yatangaje ko ikiganiro cy’impande zombi cyibanze ku buryo amahoro arambye, ubufatanye n’umubano by’Abanye-Congo byagerwaho.

Ati “Ikiganiro cyiza kuri iki gicamunsi i Goma hagati y’ubuyobozi bwa AFC/M23 na Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida.”

Tariki ya 26 Gicurasi ni bwo AFC/M23 yatangaje ko Kabila yageze i Goma. Uyu munyapolitiki usanzwe ari Senateri ubuzima bwose yari amaze iminsi itatu ateguje ko azagirira uruzinduko muri uyu mujyi.

Kuva Kabila yagera i Goma, yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo cya Rumangabo kigenzurwa na AFC/M23, aganira n’abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abayobozi bo mu rwego rwa gakondo.

Akigera i Goma byavuzwe ko yahuye n’abayobozi bo muri AFC/M23, gusa bwo ngo byari nk’indamutso yo kwifurizanya amahoro.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com