Afurika mu ngamba zo kunoza no kongerera ubushobozi, ubushakashatsi mu buvuzi

Jul 30, 2025 - 07:10
 0
Afurika mu ngamba zo kunoza no kongerera ubushobozi, ubushakashatsi mu buvuzi

Afurika mu ngamba zo kunoza no kongerera ubushobozi, ubushakashatsi mu buvuzi

Jul 30, 2025 - 07:10

Inzego z’ubuzima zivuga ko ubusanzwe kugira ngo umushakashatsi abone uburenganzira bwo gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi, by’umwihariko ku miti/inkingo bitagakwiye kurenza nibura iminsi 60 kugira ngo butangire gukorwa, hagakurikiraho ko utangira/rutangira gukoresha

Ariko ibi si ko bimeze, by’umwihariko ku bihugu byinshi byo muri Afurika, kubera ko nubwo abenshi bageza ku mezi icyenda ariko hari n’aho bishobora kugera ku myaka ibiri, ni ukuvuga iminsi irenze 700, naho mu Rwanda ho bigeze ku minsi 67.

Ibi birumvikanisha urugendo rugihari mu kunoza ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no kongera ubushobozi ubushakashatsi bukorerwa muri Afurika mu bijyanye n’ubuvuzi, umushinga TRACE (Trial Regulation and Clinical Ethics), watangije gahunda igamije guhuza no gukomeza imikorere mu mabwiriza n’isuzuma ry’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ni mushinga uzakorera mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Tanzania na Zimbabwe, nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, hagamijwe kongera ubushobozi ibigo by’ubushakashatsi hakoreshejwe uburyo bwo korohereza isuzuma, no gutanga ibisubizo bitunganye kandi byizewe, hakurwaho inzitizi z’imikorere (systemic bottlenecks), no korohereza ishoramari mu bushakashatsi bw’ubuzima muri Afurika.

Basanga ibi biganiro biziye igihe

Basanga ibi biganiro biziye igihe

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi by’umwihariko ku nkingo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) muri Afurika, Dr. Kwasi Nyarko, avuga ko uyu mushinga ari ingenzi kuri Afurika, kubera ko ari wo mugabane wiganjeho indwara zitandukanye ugereranyije n’ahandi ku Isi.

Ati “Kugira ngo habeho imiti mishya inagere ku isoko, ntabwo ushobora guhita ubyuka ngo ugende ucuruze imiti yawe, hagomba kubaho uburyo Igihugu gishyiraho buyigenzura kugira ngo yizerwe ku buryo yakoreshwa n’abagituye, kandi igomba kugeragezwa. Ubwo nibwo buryo nyabwo kugira ngo umenye ko uzakora icyo wagenewe gukora, ako ni akazi k’ibigo bishinzwe ubugenzuzi. Uyu mushinga wa TRACE ukaba uje gukomeza kwagura ubu buryo.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe ubushakashatsi, Dr. Eric Remera, avuga ko kubera ko ubushakashatsi buba bukorerwa ku bantu, iyo bukozwe biba ari ukugira ngo hatagira ubuzima bw’umuntu buzabangamirwa, hubahirizwa uburenganzira bwe.

Ati “Uyu mushinga icyo uje gufasha, ni ukugira ngo iryo suzuma ryihutishwe, rikorwe neza, n’abantu babizi, abantu babyige, hanyuma kandi habeho no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kuko muri iki gihe ryihutisha ibintu, uyu mushinga ukazabidufashamo”.

Arongera ati “Ibihugu byinshi usanga bitwara igihe kinini kugira ngo ubushakashatsi bwemererwe gukorwa, ariko u Rwanda rurimo kwihutisha kugira ngo umuntu ukeneye gukora ubushakashatsi, serivisi zihutsihwe yemererwe gukora ubushakashatsi.”

Ntabwo ubushakashatsi bukorerwa mu Rwanda buratangira kuba bwinshi, ariko ngo kimwe mu bituma abantu bifuza kubukorera ahantu, ni uko inzira bicamo kugira ngo bemererwe iba yihuta, hakaba hitezwe ko umushinga wa TRACE nukorwa neza ubushakashatsi bukorerwa mu Rwanda buzarushaho kwiyongera.

Prof. T. Kureya wo muri Zimbabwe, avuga ko uyu mushinga uziye igihe nyacyo, kuko bashakaga kuvugurura ubushakashatsi bukorerwa mu gihugu cyabo.

Ati “Binyuze muri uyu mushinga tuzashobora kubaka no kongera ubushobozi bw’abashakashatsi, kugira ngo bongere ubushakashatsi bakora muri za kaminuza n’ibitaro.”

Uyu mushinga uterwa inkunga na Gates Foundation, ni kimwe mu bizatuma iminsi abifuza gukora ubushakashatsi baboneraho ibyangombwa, ishobora kurushaho kugabanuka.

u mezi icyenda ariko hari n’aho bishobora kugera ku myaka ibiri, ni ukuvuga iminsi irenze 700, naho mu Rwanda ho bigeze ku minsi 67.

Ibi birumvikanisha urugendo rugihari mu kunoza ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no kongera ubushobozi ubushakashatsi bukorerwa muri Afurika mu bijyanye n’ubuvuzi, umushinga TRACE (Trial Regulation and Clinical Ethics), watangije gahunda igamije guhuza no gukomeza imikorere mu mabwiriza n’isuzuma ry’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ni mushinga uzakorera mu bihugu bya Kenya, u Rwanda, Tanzania na Zimbabwe, nibura mu gihe cy’imyaka ibiri, hagamijwe kongera ubushobozi ibigo by’ubushakashatsi hakoreshejwe uburyo bwo korohereza isuzuma, no gutanga ibisubizo bitunganye kandi byizewe, hakurwaho inzitizi z’imikorere (systemic bottlenecks), no korohereza ishoramari mu bushakashatsi bw’ubuzima muri Afurika.

Basanga ibi biganiro biziye igihe

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi by’umwihariko ku nkingo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) muri Afurika, Dr. Kwasi Nyarko, avuga ko uyu mushinga ari ingenzi kuri Afurika, kubera ko ari wo mugabane wiganjeho indwara zitandukanye ugereranyije n’ahandi ku Isi.

Ati “Kugira ngo habeho imiti mishya inagere ku isoko, ntabwo ushobora guhita ubyuka ngo ugende ucuruze imiti yawe, hagomba kubaho uburyo Igihugu gishyiraho buyigenzura kugira ngo yizerwe ku buryo yakoreshwa n’abagituye, kandi igomba kugeragezwa. Ubwo nibwo buryo nyabwo kugira ngo umenye ko uzakora icyo wagenewe gukora, ako ni akazi k’ibigo bishinzwe ubugenzuzi. Uyu mushinga wa TRACE ukaba uje gukomeza kwagura ubu b

Yanditswe na Yadufashije Marie Rose