Agaciro k'imbwa n'injangwe muri Amerika gakomeje gutumbagira
Agaciro k'imbwa n'injangwe muri Amerika gakomeje gutumbagira
Mugihe mu bindi bihugu byo muri afurika amatungo yo murugo nk'imbwa n'injangwe bifatwa nk'ibisanzwe mu bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika ho bifatwa muri amwe mu matungo akomeye Cyane.
Wari uziko mu bihugu bya Asia na Leta zunze ubumwe za amerika amatungo yo murugo nk'imbwa n'injangwe biri kuzamura agaciro ku rwego rwo hejuru cyane kuburyo muri bimwe muri ibi bihugu aya matungo ashyingurwa mu myanya imwe n'abanyacyubahiro.
Iri zamuka ry'agaciro k'aya matungo bamwe mu batarakamenya bafata uko biboneye rituruka ku mico n'imirimo aya matungo akora muri ibi bihugu aho usanga hari imirimo ikomeye ikorwa nayo ndetse imwe muri yo idashoborwa na nuri wese ubonetse nko Kwita kubana,gukina nabo,ubwiza bwo murugo kugeza no ku mutekano wa bamwe mu bakomeye bo ubwabo no mungo zabo.
Iyi mimaro itandukanye y'imbwa n'injangwe muri ibi bihugu ninayo ikomeje kuzamura umubare munini wayororewe muri aka gace ka Asia na Leta zunze ubumwe za Amerika kugeza aho kuri ubu ibi bihugu bisigaye aribyo bifite Miliyoni Nyinshi z'aya matungobihagarariwe na Amerika ibarirwamo imbwa n'injangwe Miliyoni 160 zose.
Kubera agaciro k'imbwa n'injangwe muri ibi bihugu bamwe mubayoroye basigaye bahitamo Gushyingurwanwa nayo igihe bitabye imana bimwe mu bikomeje kwibazwaho na benshi cyane dore ko biri kuzamura intera mu bihugu nka Brazil iri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bibarizwamo umubare munini w'aya matungo agera kuri Miliyoni 100 ikuikirana n'ubushinwa.
Dore uko ibihugu bikurikirana mu kugira imbwa n'injangwe nyinshi zibibarizwamo
imbwa
Leta zunze ubumwe za amerika: Miliyoni 90
Brazil: Miliyoni 67
China: Miliyoni 54
Mexico: Miliyoni 43
India: Miliyoni 36
Injangwe
Leta zunze ubumwe za amerika: Miliyoni 74
China: Miliyoni 58
Brazil: Miliyoni 33
Russia: Miliyoni 23
Mexico:Miliyoni 16





