Ubusobanuro bw'izina Peace rikunzwe guhabwa abana babakobwa izina ry’umuntu ukundwa cyane

Jan 18, 2024 - 06:46
 0
Ubusobanuro bw'izina  Peace rikunzwe guhabwa abana babakobwa izina ry’umuntu ukundwa cyane

Ubusobanuro bw'izina Peace rikunzwe guhabwa abana babakobwa izina ry’umuntu ukundwa cyane

Jan 18, 2024 - 06:46

Peace ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu Cyongereza aho risobanura amahoro.

Bimwe mu biranga ba Peace

Ni umuntu ugira igikundiro nubwo yaba agira amahane usanga abantu bose bamukunda bakanamwisanzuraho.

Ni umuntu ushabutse, uzi kwisobanura no kuvugira mu ruhame ntabwo ari wa mukobwa w’amasoni cyangwa utinya kuvuga ikimurimo.

Ni umuntu ubasha ubuzima bwose agezemo, w’umunyakuri kandi udakunda kugendera ku bintu bya karande,akunda impinduka.

Kubera ukuntu atazi kwihangana, hari igihe Peace acogora kandi yari agiye kugera ku musaruro yari yiyemeje.

Akunda gutembera, akunda kugaragara ndetse no kuba mu buzima bworoshye bwo kwishimisha.

Ni umuntu utapfa kumenya ibye, mu kanya gato ashobora kuba arimo kurira ariko akandi kanya ugasanga arimo araseka cyane ku buryo utapfa kumenya ko ariwe.

Ni umuntu ugaragaza amarangamutima ye cyane, iyo yishimye niyo ababaye buri wese arabibona.

Iyo afashe umwanya akawuharira ikintu, agikora neza, ugasanga azi kwandika inkuru ndende, azi gushushanya, ubucuruzi n’ibindi akabikora neza ariko iyo abifatanyije n’ibindi bintu nta na kimwe ageraho.

Mu rukundo Peace abyitwaramo neza akabigaragaza cyane ndetse akumva bimuteye ishema mu bandi.

Peace iyo akiri umwana, usanga arakara vuba iyo abwiwe nabi ndetse no mu mirimo ugasanga nta kintu ashaka gukora keretse gusa afashijwe n’ababyeyi.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06