Agakiriro ku Gisozi kongeye kwibasirwa n'inkongi ikomeye y'umuriro

May 29, 2025 - 23:41
 1
Agakiriro ku Gisozi kongeye kwibasirwa n'inkongi ikomeye y'umuriro

Agakiriro ku Gisozi kongeye kwibasirwa n'inkongi ikomeye y'umuriro

May 29, 2025 - 23:41

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro.

iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa Kumi n’Igice z’igitondo.

Abari aho ibi byabereye bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda.

Icyateye iyi nkongi yangije igice kingana na kimwe cya kabiri cy’aka gakiriro kose ntikiramenyekana.

Kugeza ubu nubwo Polisi yatangiye ibikorwa byo kuzimya, umuriro uracyari mwinshi. Amakuru ahari avuga ko nta muntu waguye muri iyi nkongi.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com