Agakiriro ku Gisozi kongeye kwibasirwa n'inkongi ikomeye y'umuriro
Agakiriro ku Gisozi kongeye kwibasirwa n'inkongi ikomeye y'umuriro
Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, kafashwe n’inkongi y’umuriro.
iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa Kumi n’Igice z’igitondo.
Abari aho ibi byabereye bavuga ko habanje gushya inyubako zicururizwamo ibitanda n’ibindi bikorwa mu mbaho ziri ku muhanda.
Icyateye iyi nkongi yangije igice kingana na kimwe cya kabiri cy’aka gakiriro kose ntikiramenyekana.
Kugeza ubu nubwo Polisi yatangiye ibikorwa byo kuzimya, umuriro uracyari mwinshi. Amakuru ahari avuga ko nta muntu waguye muri iyi nkongi.







