Aimable Karasira Yitabye Imana ku munsi we wo gufungurwa

May 7, 2026 - 11:25
 2
Aimable Karasira Yitabye Imana ku munsi we wo  gufungurwa

Aimable Karasira Yitabye Imana ku munsi we wo gufungurwa

May 7, 2026 - 11:25

Karasira Aimable yitabye Imana nyuma yo kunywa imiti myinshi (overdose) ku munsi we wo Gufungurwa.

Tariki 6 Gicurasi 2026 benshi bari bategereje ko Aimable Karasira Uzaramba, wamenyekanye nka "Prof Nigga", asohoka muri gereza nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka itanu yari yarakatiwe. Uyu munsi wasize inkuru y’akababaro n’urujijo nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rutangaje ko uyu mugabo yitabye Imana.

Ibyerekeye urupfu rwe n’ibihe bya nyuma muri Gereza

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yasobanuye ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko Karasira yishwe n’imiti myinshi yanyoye (overdose). Icyakora hari andi makuru avuga ko ubusanzwe, Karasira yari afite uburwayi bwo mu mutwe (depression) bwatumaga ahabwa imiti imufasha gusinzira no kutagira amashagaga.

Mu ijoro ryacyeye Ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wakane tariki 7 Gicuransi 2026, ubwo yari amaze kuzuza ibisabwa byose ngo afungurwe hakaba hari hasigaye gusakwa gusa ngo asohoke, yanyweye iyo miti ku bwinshi nk’uwiyahura. Kubw'amahirwe macye yagejejwe kwa muganga ku Bitaro bya Nyarugenge mu maguru mashya, gusa abaganga ntibashobora kurokora ubuzima bwe, birangira ashizemo umwuka ahagana saa sita z’ijoro.

Inzira y’ubutabera: Kuva muri Kaminuza kugera muri Gereza

Karasira Aimable, wahoze ari mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2021. Urubanza rwe rwakurikiranywe n’abantu benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo bitewe n’uburyo yakoreshaga imbuga nkoranyambaga, cyane cyane YouTube.

Ibyaha yahamijwe: Urukiko Rukuru, Urugereko rushinzwe Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka i Nyanza, rwamukatiye imyaka itanu ku wa 30 Nzeri 2025. Yahamijwe gukurura amacakubiri muri rubanda.

Ibindi byaha yashinjwaga: Harimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutangaza amakuru y'ibihuha. Harimo kandi ikibazo cy’umutungo ushika kuri miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda n'amadorari 20,000 yari kuri konti ze atashoboye gusobanurira inkomoko.

Ubujurire: Ubushinjacyaha bwari bwarajuririye iki gihano bwumva ari gito, ariko amategeko agena ko mu gihe ubujurire butaraburanishwa, ufunzwe arangiza igihano cy’urukiko rwa mbere agahita afungurwa.

Urupfu rwa Karasira rwateye benshi kwibaza, cyane ko rwabaye mu gihe yari asigaje intambwe nke ngo asubire mu buzima busanzwe. Kugeza ubu:

Inzego z’ubuzima ziri gukora isuzuma ryimbitse (Autopsy) kugira ngo raporo ya muganga ya nyuma isohoke.

Uru rubanza rwari ruri mu bujurire rwahise rurahagarara kuko mu mategeko, iyo uregwa apfuye ikirego cy’icyaha gihita giteshwa agaciro (extinction de l'action publique), uretse gusa ku bijyanye n’indishyi cyangwa imitungo niba hari abaziregera.

Karasira asize amateka avugwaho byinshi, kuva ku bu mwarimu, ubuhanzi, kugeza ku bitekerezo bye bya politiki n’imibereho byanyuraga kuri YouTube, akenshi bikamuviramo impaka ndende mu muryango nyarwanda.