Kenya: Indege yari itwaye abagenzi 36 yarenze umuhanda igwa mu bihuru

Apr 24, 2026 - 18:46
 0
Kenya: Indege yari itwaye abagenzi 36 yarenze umuhanda igwa mu bihuru

Kenya: Indege yari itwaye abagenzi 36 yarenze umuhanda igwa mu bihuru

Apr 24, 2026 - 18:46

Indege ya EBB Air yari itwaye abagenzi 36 yarenze umuhanda igwa mu bihuru i Mandera muri Kenya.

Igihunga cyari cyose ku kibuga cy’indege cya Mandera mu Majyaruguru y’i Burengerazuba bwa Kenya, nyuma y’aho indege yo mu isosiyete ya EBB Air yarenze umuhanda (runway) ikagwa mu bihuru ubwo yiteguraga kumanuka ngo igwe ku kibuga.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026. Ikigo gishinzwe iby’indege muri Kenya (KAA) cyemeje ko nubwo iyi mpanuka yateye ubwoba bukomeye, ku bw’amahirwe nta muntu n’ubumwe yahitanye cyangwa ngo imukomeratse mu bari bayirimo bose.

Indege yari itwaye abagenzi 32 n’abakozi bayo 4 (crew), yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00 AM).

Ubwo yageraga i Mandera ahagana saa mbili za mu gitondo (08:00 AM) ngo yururuke, yaje kunyerera maze ita umuhanda, ihagarara mu bihuru byo hafi y’icyo kibuga. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekaga inyuma gusa h’iyi ndege ari ho hagaragara, mu gihe igice cy’imbere cyose cyari cyarengeye mu bihuru.

Ikibuga cy’indege cya Mandera gifite umwihariko wo kuba giherereye hafi y’isangano ry’imipaka ya Kenya, Somalia na Ethiopia. Ni ikibuga gikunze gukoreshwa cyane n’indege zitwara ubufasha bw’abagiraneza bujyanwa mu nkambi z’impunzi z’Abanya-Somalia ndetse n’izindi gahunda z’ubutabazi.

Kugeza ubu, inzego zishinzwe umutekano w’ingendo zo mu kirere muri Kenya zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye uyu munyerera, niba byaba byatewe n’imiterere y’ikirere cyangwa se ikibazo cya tekiniki cy’indege.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com