Akamwenyu ni kose kuri Adenkule Gold wongeye gusesekara mu Rwanda

May 23, 2024 - 01:18
 0
Akamwenyu ni kose kuri Adenkule Gold wongeye gusesekara mu Rwanda

Akamwenyu ni kose kuri Adenkule Gold wongeye gusesekara mu Rwanda

May 23, 2024 - 01:18

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby, yasesekaye i Kigali ku wa Gatatu ku itariki 22 Gicurasi 2024, saa 21:00 zibura iminota mike, aho yaje kwifatanya n’abakunzi ba basketball mu mikino ya nyuma ya BAL. Iyi mikino iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 24 Gicurasi 2024, Adekunle Gold, akaba ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazayitabira.

Akigera ku butuka bw’u Rwanda yahishuye ko yahoranaga inyota yo kongera gutaramira i Kigali. “Mbere y’uko ngera i Kigali narindi kuvugana n’inshuti yanjye, mubwira uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika biri gutera imbere cyane yaba mu bukungu, guhanga udushya mbese buri kimwe. Ni ibyo kwishimira kubona ukuntu u Rwanda ari intangarugero.” “Ndizera neza ko n’ibindi bihugu bya Afurika byakura isomo mu byo u Rwanda ruri gukora ubu.” Yavuze ko akimenya ko agiye kugaruka mu Rwanda, “Byari ibyishimo birenze kuko nari ntegereje andi mahirwe yo kuza i Kigali mu biruhuko bitari akazi kugira ngo mpagirire ibihe byiza ubushize nza byari byiza ariko ari igihe kigufi [..] niba muzi icyatuma nishima ndi hano ubu ni mukimbwire.” Uyu muhanzi umaze kubaka izina yaherukaga i Kigali mu gitaramo yari yatumiwemo cya ‘Movember Festival’, aho yataramye mu ijoro ryo ku wa 05 Ugushyingo 2021. Kuri iyi nshuro yagaruwe mu urw’imisozi igihumbi na BAL. Ni inshuro ya kane agiye gutarama mu mikino ya basketball. AG Baby, yavuze ko abafana be n’ab’umukino wa basketball bashonje bahishiwe kuko yabazaniye agapfunyika kadasanzwe. Ati “Niba waraje ubwo mperuka hano, byari bishyushye, kuri iyi nshuro noneho hari izindi ndirimbo nshya, bizaba birenze.” Adekunle abajijwe impamvu iyo agiye mu bitaramo akenshi adakunze kuba ari kumwe ma Simi ndetse na we bikaba uko, yavuze ko “Turakorana umunsi ku munsi uretse ko nyine iyo ari akazi biba ari akazi, waba ari umwanya wo kuba mu rugo ukaba uwo kuhaba, ariko nanone hakaza kubaho n’umwanya w’umuryango.” The Ben, Adekunle Gold, Itorero Inganzo Ngari, Juno Kizigenza, Bwiza, Kenny Sol, Alyn Sano, Chris Eazy, Ishami Talent, Kivumbi King, Ish Kevin, Kevin Kade na Ariel Wayz n’aba DJs batandukanye nibo batangajwe nk’abazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL iteganyijwe kubera i Kigali.
N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270