Al Hilal SC yihanangirije ikipe ya Gicumbi FC muri Shampiyona
Al Hilal SC yihanangirije ikipe ya Gicumbi FC muri Shampiyona
Ikipe ya Al Hilal SC yahaye isomo iya Gicumbi FC mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.
Uyu mukino wabaye mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa 03 Werurwe 2026 aho amakipe yombi yashakaga kongera amanota dore ko ku ruhande rwa Al Hilal SC bari kotswa igitutu n'amakipe akomeye arimo APR FC na Al Merrikh SC bikaba ibyatumye uyu mukino ugira agaciro cyane.
Umukino ugitangira amakipe yombi yagaragaje ubushake bwo kwegera izamu gusa uruhande rwa Al Hilal rukomeza kuganza abasore ba Gicumbi FC bikaba baje no gutanga umusaruro kuko ku munota wa 30 Al Hilal SC yari yamaze kwinjiza ibitego byayo bitati ku busa bwa Gicumbi FC Ari nako gice cya Mbere cyarangiye.
Ibitego byabonetse mu gice cya Mbere ni icya Omer Taha,Yousif na Kamaradini bari bazonze ba myugariro ba Gicumbi yari itangiye kunanizwa nabo kubera imikoranire yabo iri hejuru.
Igice cya Kabiri nk'ibisanzwe cyatangiye Gicumbi ishaka kugira icyo ikora ngo igaruke mu mukino ibe yagabanya ibitego yatsinzwe cyakora inzira ikomeza kuba ndende kuko imyanya yose y'iyi kipe ya Al Hilal yari ihagaze neza itajegajega ahubwo ikomeza kuzamura umubare w'ibitego.
Uyu mukino utari woroheye Gicumbi waje kurangira Al Hilal igumye ku mwanya wayo wa Mbere kuko abarimo Diouf na Coulibaly baje kongera kureba mu inshundura bagatsinda ibitego bibiri umukino ukarangira bafite ibitego bitanu byose ku busa bwa Gicumbi FC.
Al Hilal yakomeje gufata umwanya wa Mbere ku rutonde rwa Shampiyona ku manota 45 naho Gicumbi yagumye ku mwanya wa 11 n'amanota 25.





