Kigali Pelé Stadium yakuwe muri stade zizakinirwaho CAF Champions League na Confederation Cup
Kigali Pelé Stadium yakuwe muri stade zizakinirwaho CAF Champions League na Confederation Cup
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yamenyesheje Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ko Kigali Pelé Stadium iri mu cyiciro cya mbere cya stade zayo, bityo idashobora kwakira amarushanwa arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Iyi stade iri muri ebyiri zo mu Rwanda zaherukaga gutangazwa na CAF nka stade zemerewe kwakira amarushanwa atandukanye ku Mugabane wa Afurika nk’uko iyi Mpuzamashyirahamwe yabigaragaje ku wa 11 Kanama. Indi ni Stade Amahoro.
Nubwo bimeze gutyo, amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko CAF yemenyesheje FERWAFA ko yasanze hari ibyo Kigali Pelé Stadium itujuje, bityo itazakinirwaho ijonjora rya mbere ry’amarushanwa yaryo ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup mu bagabo.
IGIHE yabwiwe ko CAF yashyize iyi stade mu cyiciro cya mbere aho stade zikirimo zakira amarushanwa arimo ayo gushaka itike ya Champions League n’Igikombe cya Afurika mu bagore, gushaka itike ya CAN mu bahungu batarengeje 17, 20 na 23 mu bagabo ndetse n’amarushanwa ya FIFA y’abato mu bakobwa.
Ni mu gihe amajonjora ya mbere, aya kabiri n’amatsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup akinirwa kuri stade ziri mu cyiciro cya kabiri.
FERWAFA yamaze kumenyesha kandi amakipe ya APR FC na Rayon Sports azahagararira u Rwanda muri Champions League na Confederation Cup, ko Stade y’i Nyamirambo itazakoreshwa.
Ibyo biri mu byatumye imikino izahuza APR FC na Pyramids FC yigizwa inyuma aho umukino ubanza uzabera muri Stade Amahoro tariki ya 1 Ukwakira, iminsi ibiri nyuma yo gusoza Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali. Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira.
Kugeza ubu, Rayon Sports iracyategereje kumenya aho izakinira n’igihe izakinira kuko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba tariki 21-28 Nzeri, Stade Amahoro itazaboneka ku bikorwa by’umupira w’amaguru.





