Dore ubutumwa Munyakazi Sadate yageneye abafana ba Rayon Sports nyuma yo kunyagirwa na APR FC

May 5, 2025 - 02:07
 0
Dore ubutumwa Munyakazi Sadate yageneye abafana ba Rayon Sports nyuma yo kunyagirwa na APR FC

Dore ubutumwa Munyakazi Sadate yageneye abafana ba Rayon Sports nyuma yo kunyagirwa na APR FC

May 5, 2025 - 02:07

Abinyujije kurukuta rwe rwa 'X', Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa bw'ihumure abafana ba Rayon Sports!

Bakunzi ba @rayon_sports mwaramutse!

Umugoroba w'ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kdi igatera ibibazo ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo GIKUNDIRO idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose.

Mureke dushyire ku ruhande ibidutanya twunge ubumwe turwane kugera kuwa nyuma.

Ubuyobozi, Staff technique n'abakinnyi bakoze ibishoboka byose ariko nti byakunda mureke twe abakunzi tubagume inyuma tubashyigikire turwane kugera kuwa nyuma.

Rayon Sports turi indwanyi, uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu, inkunga dukomeze tuyitange nkuko twarimo kubikora, Rayon Sports ni njyewe, Rayon Sports ni wowe, Rayon Sports ni twese.

Sadate Munyakazi

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com