Amagambo avuguruzanya ku masezerano Nduhungirehe yanyomoje Muyaya ku kibazo cya AFC/M23
Amagambo avuguruzanya ku masezerano Nduhungirehe yanyomoje Muyaya ku kibazo cya AFC/M23
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ibivugwa na Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uherutse gutangaza ko amasezerano ya Washington arimo ingingo ivuga ko AFC/M23 igomba kuva mu bice igenzura.
Muyaya yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Radio Top Congo, aho yavuze ko urwego rw’umutekano ruzashyirwaho hagati ya RDC n’u Rwanda ruzanakurikirana isohoka rya AFC/M23 mu duce iri kugenzura.
Nyamara Minisitiri Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije kuri X (aho mbere hitwaga Twitter) ku wa 20 Nyakanga 2025, yavuze ko ayo magambo ari ibinyoma bigamije kuyobya abaturage ba RDC. Minisitiri Muyaya aravuga ko AFC/M23 izavanwa mu bice igenzura binyuze mu rwego rw’umutekano ruhuriweho hashingiwe ku masezerano ya Washington yasinywe ku wa 27 Kamena 2025. Ibi ni ibinyoma bibabaje, ndetse si ubwa mbere abikoze.
AFC/M23 ntiyavuzwe mu masezerano ya Washington
Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye ko urwo rwego rw’umutekano ruzashyirwaho hagati y’u Rwanda na RDC rugamije ibintu bibiri gusa: gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no Gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe kubera FDLR.
Yagize ati: AFC/M23 ntaho ihuriye n’uru rwego. Ikibazo cyayo kizakemurwa mu biganiro hagati yayo na Leta ya RDC, bigamije gushaka umuti w’inkomoko y’iyo ntambara."
Ibyo biganiro byatangiye ku mugaragaro i Doha, aho ku wa 19 Nyakanga 2025 hashyizweho umukono ku mahame y’ibanze aganisha ku masezerano y’amahoro.
M23: “Nta na metero tuzareka, tugihagaze ku mpamvu muzi .
Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, nawe yahakanye ko habayeho amasezerano yo kuva mu bice bafashe, avuga ko ibyo bizaganirwaho nyuma. “Nta na metero AFC/M23 izareka. Tuzaguma aho turi kugeza igihe impamvu-muzi zatumye dufata intwaro zizaba zaganiriweho. Kugeza ubu, mu mahame yasinwe i Doha, nta na hamwe handitse ko tugomba kuva mu bice dufite.
Mu byo ayo mahame y’i Doha ateganya harimo: Guhagarika imirwano , kurekura imfungwa zafashwe n’impande zombi , Gushyiraho ubuyobozi bwa Leta mu bice byose. No Gucyura impunzi.
Ayo mahame ni intambwe ya mbere mu rugendo rugamije kugera ku masezerano arambye y’amahoro azakomeza kuganirwaho mu minsi iri imbere.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE





