Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Zimbabwe yaba iherutse kuburizamo umugambi wa Tshisekedi wo kwivugana Kabila
Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Zimbabwe yaba iherutse kuburizamo umugambi wa Tshisekedi wo kwivugana Kabila
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Zimbabwe yaba iherutse kuburizamo umugambi w’ubutegetsi bwa RDC wo kwivugana Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe habereye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Perezida Tshisekedi ari mu bayitabiriye.
Amakuru avuga ko i Harare Tshisekedi yari yajyanyeyo n’itsinda ry’abakozi 34 b’urwego rushinzwe ubutasi muri RDC biyitiriraga kuba abacuruzi, gusa bari mu mugambi wo guhiga ngo bivugane abarimo Joseph Kabila na Gen John Numbi umaze igihe uhigishwa uruhindu na Kinshasa.
Numbi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya RDC bimaze igihe bivugwa ko aba muri Zimbabwe, mu gihe Kabila umaze amezi make ahunze RDC bitazwi neza aho aherereye.
Amakuru avuga ko Général Major Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri RDC ari we wari uyoboye uriya mugambi.
Bivugwa ko uyu akigera muri Zimbabwe yatse amacumbi muri Hoteli eshatu zitandukanye kugira ngo bimworohere gucungira hafi abo yahigaga, ikindi buri nyuma y’amasaha atatu akaba yarahinduraga imodoka agendamo kugira ngo hatagira umumenya.
Amakuru avuga ko hari abantu bane mu bari boherejwe muri uriya mugambi bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Zimbabwe.
Ni amakuru yanemejwe na Gen Numbi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: "Rutwitsi (Tshisekedi) amaze gutakaza mu buryo bw’ubucucu inshuti ze n’amamiliyari agerageza kwivugana uwahoze ari Umukuru w’Igihugu (Kabila) nanjye. Fatshi yibwira ko ibihugu bya SADC byataye urusoni nk’abavandimwe be."
Tshisekedi yatangiye kugerageza kwivugana Kabila, mu gihe aheruka kumushinja kuba ari mu bafasha ihuriro AFC rimaze igihe ryariyemeje kumuhirika ku butegetsi.





