Yanze ko bamutwara kuri Moto ku buntu bamutera icyuma ahita apfa
Yanze ko bamutwara kuri Moto ku buntu bamutera icyuma ahita apfa
Polisi irigushaka umumotari wishe umukobwa amuteye icyuma nyuma yo ku muha lifuti akayanga.
Marry Nanjala yatewe icyuma mu isura ndetse no mu gituza mbere yo kumwaka telefone ngendanwa n'amafaranga yarafite bikaba byabereye South B mu gihugu cya Kenya.
Yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Mater nyuma aza no gupfa kubera ibikomere by'aho yari yatewe icyuma nkuko tubikesha Tuko ikinyamakuru gikorera muri iki gihugu.
Umuvugizi wungirije wa polisi ya Makadara, Dennis Omuku yavuze ko uwo musore yashatse guha Lifuti Nanjara na bagenzi be babiri barangiza bakayanga.
Nyuma yo kubona ko uwo musore atangiye kubakurikira, inshuti za Nanjala zahise ziruka cyane
Nanjala yananiwe kwiruka nka bagenzi be, Uwo musore yaje ku mugeraho agenda amwitambika undi nawe akagenda akwepa niko guhita akuramo icyuma akakimutera mu isura ndetse no mu gituza ubundi akamwaka telefone ngendanwa n'amafaranga ubundi agahita yiruka.





