Icyoba ni cyose mu birindiro bya FDLR bisigaye muri Rutshuru mu gihe M23 ikomeje kubisatira

Mar 15, 2024 - 05:36
 0
Icyoba ni cyose mu birindiro bya FDLR bisigaye muri Rutshuru mu gihe M23 ikomeje kubisatira

Icyoba ni cyose mu birindiro bya FDLR bisigaye muri Rutshuru mu gihe M23 ikomeje kubisatira

Mar 15, 2024 - 05:36

Mu gihe hakomeje imirwano hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) na M23, biravugwa ko by’umwihariko M23 irimo kongera ibitero byibasira inyeshyamba z ‘Abanyarwanda za FDLR muri Teritwari za Rutshuru na Masisi, kuri ubu FDLR ikaba iri gutaka ivuga ko ari impunzi gusa z’Abanyarwanda atari umutwe witwaje intwaro.

Ibi birimo kuvugwa mu gihe mu mirwano iherutse kuba, M23 yigaruriye umujyi wa Nyanzale, Rwindi na Vitchumbi.

Abatangabuhamya nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, bagira bati: “Byatwaye iminsi mike guhera mu ntangiriro za Werurwe kugirango M23 yigarure utwo turere twose. Kuri ubu abarwanyi ba M23 bari muri Sheferi za Bwito na Bashali, mu birometero birenga 70 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma. Ni hafi ya Teritwari za Walikale na Lubero, ”

Bemeza ko "kariya gace gasa nkaho ari intandaro nshya y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za Congo zishyigikiwe n’abafatanyabikorwa bazo na M23 bashinja gushyigikirwa n’u Rwanda".

FDLR mu ntambara

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, M23 ihanganye n’inyeshyamba za FDLR muri Teritwari ya Rutshuru. Aba ba FDLR bivugwa ko bashinze ibirindiro byabo bishya muri Miyanja.

Abatuye Masisi babwiye SOS Médias Burundi bati “FDLR ifite ubwoba bwa M23 imaze gushyira ibirindiro i Kibarizo, muri Teritwari ya Masisi. Ni urugendo rw’amasaha 4 uvuye Miyanja. FDLR itinya kwibasirwa bibi cyane na M23. Mu byukuri iyi ni isura nyayo y’amakimbirane arimo kugaragara. "

Bavuga ko hari abarwanyi ba FDLR batari kure ya M23.

“Duhura nabo cyane cyane iyo tujya mu murima cyangwa gushaka ibiti mu ishyamba. Bashaka gutera M23, ariko aba barabizi kandi barahiye ko bagomba guhangana na bo. Dufite ubwoba kandi tuvuye mu midugudu ku gihe. Ikibi gishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose, ”ibi bikaba byavuzwe n’abaturage ba Masisi bahisemo guhunga mbere.

Abayobozi bakuru ba FDLR bishwe?

Muri iki cyumweru, M23 yakoze intambara muri Nyanzale. Abaturage bagaragaza ko imirwano yibasiye Abarwanyi ba FDLR bakorera mu midugudu ya Marangara na Runzenze muri Sheferi ya Bwito. M23 yahise yemeza ko yivuganye abarwanyi umunani ba FDLR, barimo uwitwa Byiringiro ufite ipeti rya koloneli.

Umuvugizi wa FDLR yahise agira icyo avuga vuba. Cure Ngoma yerekanye ko Colonel Byiringiro ari muzima yongeraho ati "turi impunzi z’’Abanyarwanda gusa. Ntabwo turwana na M23. ”

Amakuru aturuka muri ako gace ariko avuga ko abantu cumi n’umunani bishwe mu mirwano yabereye i Nyanzale kandi ko umunani muri bo bishwe bari bitwaje imbunda. Icyakora, ntibagaragaza umutwe witwaje intwaro abo bagabo bari barimo.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501