Amakuru mabi ku banyarwanda n'abankunzi ba Tour du Rwanda

Feb 22, 2026 - 18:03
 1
Amakuru mabi ku banyarwanda n'abankunzi ba Tour du Rwanda

Amakuru mabi ku banyarwanda n'abankunzi ba Tour du Rwanda

Feb 22, 2026 - 18:03

Hashyizwe hanze amakuru atari meza ajyanye na Tour du Rwanda kubera impanuka yabaye uyu munsi kuwa 22 Gashyantare 2026

Nyuma y'uko hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda 2026 kuri iki cyumweru,hamaze gutangazwa amakuru atari meza ku banyarwanda n'abakunzi biri rushanwa.

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bumaze gutangaza ko uyu munsi ubwo irushanwa rya Tour du Rwanda ryabaga abasiganwa bagenda haje kuba impanuka ikomeye yaje no guhitana abantu bagera kuri babiri hagakomereka abandi benshi.

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda buramenyesha abanyarwanda n'abandi bakunda irushanwa rya Tour du Rwanda ko ubwo abasiganwa bageraga ahitwa i Gabiro imodoka iri mu izamamaza yaje guhura n'ikibazo igata umuhanda ikajya mu mwanya abafana baba barimo ikagonga abantu benshi hakanagenderamo ubuzima bwa babiri muri bo.

Tour du Rwanda irihanganisha abanyarwanda,imiryango y'ababuze ababo ndetse n'abakunzi bayo kubera iki kibazo ndetse oko abakomeretse bari kwitabwaho n'inzego zibishinzwe.