Amakuru mashya:Intambara ikaze i Lwanga hagati ya M23/AFC na Wazalendo

Dec 14, 2025 - 13:40
 0
Amakuru mashya:Intambara ikaze i Lwanga hagati ya M23/AFC na Wazalendo

Amakuru mashya:Intambara ikaze i Lwanga hagati ya M23/AFC na Wazalendo

Dec 14, 2025 - 13:40

Mu karere ka Lwanga, hagati ya Uvira na Makobola, Hari kuva intambara ikaze hagati y’abarwanyi ba M23/AFC n’abo Wazalendo.

Amasasu akaze n’ibisasu by’intwaro zikomeye biri kumvikana, mu gice cya Makobola, ku bilometero hafi 12 uvuye Uvira.

Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko Wazalendo bashyize ingabo nyinshi ku butaka, bifashishije n’imizigo y’intwaro mu mazi (Marambo), bagamije kugarura Uvira nyuma y’uko FARDC yahunze kare, ibi rero byatumye uyu umujyi ugera mu maboko y’abarwanyi ba M23/AFC.

Ku rundi ruhande, M23/AFC bagaragaza ko bazakomeza mpaka bageze mu karere ka Fizi, aho bashaka gufata umujyi w’ingenzi wa Baraka, mu gihe bakomeje kwagura ibice by'ubugenzuzi bwabo.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure