MUSANZE: UBUSHINJACYAHA BWASHYIKIRIJWE DOSIYE Y’UMUSORE UKEKWAHO KWICA UMUKORESHA WE
MUSANZE: UBUSHINJACYAHA BWASHYIKIRIJWE DOSIYE Y’UMUSORE UKEKWAHO KWICA UMUKORESHA WE
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe Dosiye y’umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo wamukoreshaga akazi ko kwita ku bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi, agambiriye kumwiba.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku itariki ya 02 Gashyantare 2025 ubwo abaturanyi n’umuhungu we bagiye mu rugo rwe, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, aho yakoreraga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bahasanga imyenda ye igizwe n’ipantaro, ishati n’inkweto ariko we ntibamubona. Baketse ko yishwe.
Mu gushakisha, basanze umurambo we mu musarani, uri mu gifuka, ahambiriye amaboko n’amaguru ndetse afite n’ ibikomere byinshi ku mubiri ni ko kwiyambaza inzego z’ umutekano.
Nyuma yo gufatwa, Uregwa, wacungaga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bya nyakwigendera, yemeye ko ari we wamwishe amukubise umuhini mu mutwe hanyuma akamushyira mu mufuka munini wari aho mu rugo akajya kumujugunya mu musarani kugira ngo batazamenya irengero rye; asobanuye ko impamvu yamwishe hari imwe mu mitungo ye yashakaga gutwara.
Icyaha uyu musore akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.







