Amakuru meza kubakunzi b'amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
Amakuru meza kubakunzi b'amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’Igihugu "Amavubi" yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ruba urwa 131 ku Isi.
Muri Werurwe iyi kipe yitwaye neza kuko yatsinzemo Madagascar ibitego 2-0, inanganya na Botswana ubusa ku busa, bityo igira amanota 1112,44 nyuma yo kunguka 5,4.
Muri rusange, Argentine ikomeje kuba iya mbere ku isi, ikurikiwe n’u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza na Brésil iri ku mwanya wa gatanu.
Ni mu gihe, Umugabane wa Afurika uyobowe na Maroc, ikurikiwe na Sénégal, Nigeria, Misiri na Côte d’Ivoire ya gatanu.
Muri rusange, Igihugu cyazamutse imyanya myinshi (umunani) ni Indonesia yungutse amanota 30,04, mu gihe Vietnam yamanutse imyanya 10, itakaza amanota 30,04. Ibirwa bya Comores ni bishya kuri uru rutonde aho biri ku mwanya wa 117.





