Amerika yahaye igihugu cya Kenya ibikoresho karabutaka by'intambara

May 24, 2024 - 06:33
 0
Amerika yahaye igihugu cya Kenya ibikoresho karabutaka by'intambara

Amerika yahaye igihugu cya Kenya ibikoresho karabutaka by'intambara

May 24, 2024 - 06:33

Kenya yiteguye kwakira kajugujugu 16 zakozwe na Amerika mu rwego rwo kunoza ibikorwa by’umutekano by’igihugu ndetse no mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ibi ni bimwe mu byo Kenya yahawe n’ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden nyuma y’uruzinduko rwa Perezida William Ruto i Washington.

Nk’uko byatangajwe na White House ku wa kane, kajugujugu 16 zirimo Hueys umunani zo gushimangira amahoro n’umutekano mu karere ndetse na MD-500 umunani zizafasha Kenya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Biteganijwe ko izi ndege zizagera i Nairobi mu mpera za 2024 no mu ntangiriro za 2025, nk’uko White House ibitangaza.

Kenya izakira kandi imodoka z’intambara zigera ku 150 za M1117,biteganijwe ko zizagera muri Kenya muri Nzeri 2024.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, ibihugu byombi byiyemeje kurushaho gushyira ingufu mu gusangira amakuru.

Kenya nayo iri mu nzira yo kwinjira muri Operation Gallant Phoenix, gahunda yorohereza ubufatanye bw’ibihugu byinshi mu gusangira amakuru ajyanye n’iterabwoba. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06