Kigali umugabo n'umugore we bashatse gutwika aba polisi biranga

Aug 2, 2025 - 10:44
 0
Kigali  umugabo n'umugore we bashatse gutwika aba polisi biranga

Kigali umugabo n'umugore we bashatse gutwika aba polisi biranga

Aug 2, 2025 - 10:44

Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umugabo n'umugore we baguwe gitumo na polisi bari gukora inzoga zitemewe.

Ibi byabereye  mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa bumbogo Akagari ka Zindiro kuwa 1 Kanama 2025 ubwo umugabo witwa Nzamwita Aime n'umugore we witwa Nyirarukundo  fortune baguwe gitumo na polisi ubwo bakoraga inzoga zitemewe maze bagahita bashaka uko basibanganya ibi menyetso umugore niko guhita asaba aba polisi ko yajya munzu kwambara Neza bakamujyana asa neza maze ageze munzu ahita aturitsa GAS  ariko kubwamahirwe abapolisi bariruka maze hashya inzu yonyine. 

Bamwe mubari baturanye nuwo muryango ubwo bavugishaga itangazamakuru yavuzeko bari basanzwe babikora kuko ngo bakoraga bigana izindi zemewe bakavuga ko bari bafite amacupa menshi bazishyiragamo maze bagakuraho ibirango byari biriho bagashyiraho ibyabo maze bakazishyira mu makarito bagacuruza.

Ndetse bakomeza bavuga ko bazikoraga bihishe kuburyo kwinjiramo muri icyo gipangu bitari gupfa korohera buri wese ndetse bakanavuga ko inzego z'umutekano zahawe amakuru n'abaturage kugirango zigere muri icyo gipangu abapolisi buriye igipangu maze bahita babagwa gitumo bari kuzikora. 

Polisi yahise ifata uwo  mugabo n'umugore we maze babambika amapingu barabasohora babicaza hanze umugore niko gusaba ko yasubira munzu kwambara abapolisi barabyemera maze ageze munzu ahita aturitsa GAS ariko abapolisi bakizwa n'amaguru ndetse banatabara umwana wari munzu. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089