Amerika yashyiriyeho ibihano umutwe witwaza intwaro n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Congo n’Ubushinwa
Amerika yashyiriyeho ibihano umutwe witwaza intwaro n’ibigo by’ubucuruzi byo muri Congo n’Ubushinwa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano bishya umutwe witwaza intwaro wavutse kuri M23 n’ibigo bitatu by’ubucuruzi byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ubushinwa mu rwego rwo guhagarika ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro afitanye isano n’intambara mu burasirazuba bwa DRC, ahari umutekano muke umaze guhitana abantu ibihumbi, abandi babarirwa muri za miliyoni bakava mu byabo
Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibinyujije mu Biro bishinzwe Igenzura ry’Imitungo y’Abanyamahanga (OFAC), yashyizeho ibihano kuko bikurikiranyweho gucukura no gucuruza amabuye akomoka mu duce twigaruriwe n’imitwe yitwaza intwaro.
Ibi bihano bigamije guca intege abashora imari cyangwa abifatanya n’imitwe ikora ubucukuzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hifashishijwe imirimo y’agahato n’ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Mu itangazo ryayo, Amerika ivuga ko nta mutwe witwaza intwaro cyangwa kompanyi ishobora kwihisha ibihano igihe igira uruhare mu guhungabanya amahoro, umutekano cyangwa iterambere muri DRC.
Ku rutonde rw’abashyiriweho ibihano harimo umutwe wa PARECO-FF -Coalition des Patriotes Résistants Congolais-Force de Frappe ( wahoze witwa PARECO) washinzwe mu 2022 n’uwitwa Sendugu Museveni wahoze muri M23.
Kuva uwo mwaka kugeza mu ntangiriro za 2024, Amerika ivuga ko wigaruriye igice kinini mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Rubaya hacukurwa amabuye arimo Cobalt, Coltan (columbite-tantalite), Zinc, Tin, n’andi mabuye y’ingenzi akoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga no mu nganda, ndetse no mu gukora ibyuma bikomeye. Amabuye acukurwa muri ibi birombe yagiye agarukwaho kenshi ku ruhando mpuzamahanga.
Umutwe wa PARECO-FF ushinjwa gukusanya amafaranga no gucukura amabuye mu buryo butemewe ndetse ukanahohotera abaturage, harimo no kubashyira mu mirimo y’agahato.
OFAC ivuga ko uyu mutwe wakoranye kenshi n’indi mitwe irimo M23 mu rwego rwo kugenzura ahacukurwa amabuye, ibi bigatiza umurindi politiki y’imitwe yitwaza intwaro iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.
Amerika inavuga ko PARECO-FF ikorana na Coopérative des Artisanaux Miniers du Congo (CDMC), ikigo cyo muri Congo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rubaya, kikayagurisha mu bigo byo mu Bushinwa birimo East Rise Corporation Limited na Star Dragon Corporation Limited, bifite icyicaro I Hong Kong. Ibi bigo nabyo byafatiwe ibihano.
Amerika ivuga ko ubu bucuruzi bw’amabuye acukurwa mu bice birimo intambara butiza umurindi umutekano muke muri DRC kuko bituma imitwe yitwaza intwaro yigwizaho umutungo, bukambura Leta ya Kinshasa imisoro ndetse n’ abashoramari bubahiriza amategeko bagatinya gushora imari.
John K. Hurley, Umunyamabanga wungirije ushinzwe kurwanya iterabwoba n’icengezamatwara ry’imari muri Minisiteri y’Imari ya Amerika, yagize ati:” “Ubucuruzi bw’amabuye mu bice birimo intambara butwara ubuzima bw’abaturage ba Congo, butiza umurindi ruswa kandi bukabuza abashoramari kwinjira mu gihugu.”
Amerika ivuga ko mu bihe byinshi, amabuye avuye muri aka karere anyuzwa mu Rwanda mbere yo koherezwa mu bihugu bikomeye birimo Ubushinwa kugira ngo atunganye nka China.Rwanda souvenirs
Iyi mitwe yitwaza intwaro, ifatanyije n’abayobozi b’imbere muri DRC, inashinjwa gushora abaturage mu mirimo y’agahato, gukoresha abana mu bucukuzi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byose bigamije kubona amafaranga yo kugura intwaro no gukomeza imirwano.
Amerika yategetse ko imitungo n’inyungu zose z’abashyiriweho ibihano iri muri Amerika cyangwa mu maboko y’inzego z’Amerika zihita zifatirwa. Nta masezerano y’ubucuruzi cyangwa guhererekanya amafaranga yemerewe gukorwa hagati y’abafatiwe ibihano n’abantu cyangwa ibigo byo muri Amerika keretse babiherewe uburenganzira budasanzwe na OFAC.
OFAC ivuga ko intego y’ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhindura imyitwarire y’ababishyiriweho, kandi ko bishobora gukurwaho mu gihe habaye impinduka zifatika mu mikorere yabo.





