APR FC yamaze gutandukana na Richmond Lamptey

Sep 6, 2025 - 00:59
 0
APR FC yamaze gutandukana na Richmond Lamptey

APR FC yamaze gutandukana na Richmond Lamptey

Sep 6, 2025 - 00:59

Umukinnyi ukomoka muri Ghana Richmond lamptey wakiniraga APR FC yamaze kwerekeza muri AL ittihad yo muri Libya

Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana kuri ubu afite imyaka 28 akaba yari yarageze mu ikipe y' ingabo mu mwaka ushize w'imikino akaba yari amaze umwaka muri iyi kipe icyakora mu mwaka yari amaze muri APR FC nta gitego yigeze atsinda icyakora yagagaje imikinire yo ku rwego rwo hejuru nubwo atahawe umwanya wo gukina uhagije.

Kuri ubu rero uyu mugabo uri mubahembwaga agatubutse muri APR FC ndetse na hano mu Rwanda yamaze gusohoka muri hotel APR icumbitsemo hariya muri Tanzania aho bari baritabiriye imikino ya Cecafa Kagame Cup kuko yamaze kwerekeza muri AL ittihad ikina icyiciro cya mbere muri Libya aguzwe ibihumbi 50$ angana na Miliyoni 70 Rfw.

Uyu ni umwe mu bakundwaga n'abafana benshi ba APR FC kubera uburyo bw'imikire ye nubwo atakundaga kubona umwanya wo gukina uhagije.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089