Ba Gitiifu batatu bafunzwe bazira kurya “Mituweli” z’abaturage

Sep 11, 2024 - 15:51
 1
Ba Gitiifu batatu bafunzwe bazira kurya “Mituweli” z’abaturage

Ba Gitiifu batatu bafunzwe bazira kurya “Mituweli” z’abaturage

Sep 11, 2024 - 15:51

Abari mu maboko y’Ubugenzacyaha bashinjwa kunyereza imisanzu ya mutuweli abaturage bakusanyije ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Runege Munyaneza Calypophore, Gitifu w’Akagari ka Rugano Nteziryayo Fréderick ndetse na mugenzi wabo uyobora Akagari ka Gatovu, Twizerimana Marius.

Aba bose uko ari batatu bashinjwa kunyereza imisanzu ya gahunda ‘Mbikore nanjye biroroshye’ abaturage bishyiriyeho igamije kwishyura imisanzu ya Mituweli mu buryo butabagoye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yemereye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abo ba Gitifu bafunze kandi ko ibyo bakurikiranyweho bifitanye isano rya bugufi n’inyereza ry’imisanzu abaturage bakusanyije yo kuborohereza kwishyura mituweli.

Ati “Nibyo barashinjwa kunyereza ayo mafaranga y’abaturage.”

Niyomwungeri avuga ko mu rwego rwo kwirinda kubangamira iperereza RIB irimo kubakoraho, atavuga ingano y’amafaranga ba Gitifu banyereje.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko abo bafashwe n’ubundi bari babatanzeho amakuru ko babarira amafaranga, mu nzego z’Umurenge ariko babakingira ikibaba.

Umwe yagize ati “Iki kibazo cyari kimaze igihe kivugwa gusa byageze ubwo tubimenyesha Inzego z’ubugenzacyaha barafatwa.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko haramutse hakozwe igenzura ryimbitse, hafatwa n’abandi bagiye banyereza iyo misanzu ya mituweli mu bihe bitandukanye hagira ubivuga akarebwa nabi.

Niyomwungeri avuga ko kuri ubu ba Gitifu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Karere ka Nyamagabe.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com