Intambara ya RDC si iya nyuma y’amasezerano ya Washington – Perezida Kagame

Dec 11, 2025 - 18:21
 0
Intambara ya RDC si iya nyuma y’amasezerano ya Washington – Perezida Kagame

Intambara ya RDC si iya nyuma y’amasezerano ya Washington – Perezida Kagame

Dec 11, 2025 - 18:21

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yateye utwatsi abavuga ko imirwano iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yadutse nyuma yuko u Rwanda rusinye amasezerano y’amahoro na RDC i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Intambara ikomeye yavutse nyuma y’akarengane kagiriwe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, ifitanye isano ya bugufi n’uruhererekane tw’amateka yo mu Karere k’ibiyaga Bigari muri rusange.

Nyuma yo kunamurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe, abari abayobozi bakuru n’abahoze mu Ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenisde yakorewe Abatutsi zahungiye mu bice bitandukanye bya Congo.

Impuguke mu bya Politiki n’amateka y’Akarere k’ibiyaga Bigari zivuga ko abahunze u Rwanda bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bayikomezanyije muri Congo batangira kuyitoza abo basanze ndetse urugomo rushingiye ku moko rukomeza kwiyongera rutuma ibihumbi by’abanyekogo bihungira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda rumaze imyaka myinshi rucumbikiye abarenga 130.

Abakuwe mu byabo n’ubwo bwicanyi, irondamoko n’ivangura ry’uburyo bunyuranye ni bo bagiye bashibukamo imitwe yitwaje intwaro inyuranye kugeza ku mutwe wa AFC/ M23 ukomeje guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bahejejwe ishanga mu myaka igera kuri 30 ishize.

Yabigarutseho atsindagira ko iyi ntambara yashibutse ku kaimaze imyaka irenga 30 ishize, ikaba yaratangiye ari iy’imbere mu Gihugu ikagukira no mu Karere k’Ibiyaga Muri rusange.

Ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, Perezida Kagame yavuze ko na mbere yo gusinya amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza, iyo mirwano yari ihari bitewe n’ibyari byarasezeranywe ntibyashyirwa mu bikorwa ku ruhande rwa AFC/M23 na Leta ya RDC.

Yagize ati: “Hari ibyo mbona mu nyandiko, abantu batandukanye bandika ko amasezerano abantu bunyuranyije na yo bigasa nk’aho twamaze gusinya ibintu byagiye mu buryo hanyuma twagaruka akaba ari ho iyo mirwano iba. Ntabwo ari byo nagira ngo mbivuge ko atari byo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’uko iyo mirwano itadutse nyuma y’amasezerano ari na ko itanabayeho kubera ayo masezerano.

Ku wa 04 Ukuboza 2025, ni bwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi RDC basinye Amasezerano y’Amahoro n’Uburumbuke bigizwemo uruhare na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame avuga ko Igihugu cyemeye gusinya ayo masezerano kuko cyumva agaciro k’amahoro kandi kiyakeneye kurusha ibindi bihugu byose bitewe n’ibihe cyanyuzemo, ariko bitumvikana ukuntu hakomeza kuvugwa imvugo zikoreza u Rwanda ibibazo by’ibihugu by’abaturanyi.

Agaragaza ko benshi mu babivuga bazi ukuri ariko bakakwirengagiza ku bw’inyungu bagamije n’impamvu zabo bwite, yongera gushimangira ko u Rwanda rutaremewe kwikorera ibibazo byarwo ngo rugerekweho n’imitwaro y’ibindi bihugu.

Yagize ati: “U Rwanda wenda navuga se ko ari cyo twaremewe kwikorera ibibazo byacu tukikorera n’ibyabandi? Ntabwo numva ari byo. Kuko ibintu bimwe biravugwa biri hanze abantu barabibona nta kintu batazi wabyirengagiza gusa cyangwa ukabibona uko wowe wumva bitagomba kuba ariko ukuri kuragarara.”

Yagaragaje ko ikibazo u Rwanda ruhanganye na cyo gituruka baturanyi gifite ibintu byinshi bidasobanutse ariko icyo u rukeneye ari amahoro kandi ko rwasinye amasezerano rubishaka, rubyemera rwiteguye no kubahiriza ibiyakubiyemo ariko muri izo nzira usanga hari abatavugisha ukuri.

Perezida Kagame yemeje ko ubwo yari i Washington DC hari bamwe mu bo yaganiriye na bo abasobanurira uko ikibazo giteye ndetse bakabyumva ariko nyuma bakavuga ibindi, ndetse bamwe bakarutwerera ubushobozi bw’umurengera nubwo we avuga ko ubushozi buhari ari ubwo kwirinda no kwirwanaho biri ngombwa.

 Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure