Bamwishe urwagashinyaguro! Amabandi yambuye umupolisi imbunda bahita bayimurashisha ahasiga ubuzima
Bamwishe urwagashinyaguro! Amabandi yambuye umupolisi imbunda bahita bayimurashisha ahasiga ubuzima
Umupolisi witwa Ramadhan Juma Hassan yishwe arashishijwe imbunda yari afite nyuma yaho amabandi ayi mwambuye, ubwo bagabaga igitero kuri Sitasiyo ya Esanse maze uwo mupolisi bakamwica undi agakomereka bikabije mu Ntara ya Unguja muri Zanzibar.
Iki gitero cyagabwe n'amabandi kuri Sitasiyo ya Esanse kuri 27 Mutarama 2024 Ubwo amabandi 10 yari yitwaje intwaro gakondo maze bahageze bafata umupolisi bamwambura imbunda yari afite bahita bayimurasisha ahasiga ubuzima undi barikumwe baramukomeretsa bikabije ajyanwa mu bitaro.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru Umuyobozi w'ungirije wa Polisi mu Ntara ya Unguja, Hamiss, yavuze ko ayo mabandi nyuma yo kwica uwo mupolisi ndetse bagakomeretsa mugenzi we, bahise basahura n'amashilingi angana na Miliyoni 10.
Nubwo yirinze kugira byinshi atanganza, Umuyobozi wa Polisi mu riyo Ntara ya Unguja, Richard Mchonvi, yanenze abaturage bashungereye ubwo uwo mupolisi yaswaga nayo mabandi ndetse undi agakomereka, ibyo bikaba abaturage barebera aho gutabara nyamara bakaba birirwa bavuga ko amabandi abatera ariko ntibagire uruhare mu kuyarwanya.







