Rusizi icyeye kandi itekanye: Dore ibyihariye by’uyu mujyi w’amajyepfo (Amafoto)

Aug 30, 2025 - 04:07
 0
Rusizi icyeye kandi itekanye: Dore ibyihariye by’uyu mujyi w’amajyepfo (Amafoto)

Rusizi icyeye kandi itekanye: Dore ibyihariye by’uyu mujyi w’amajyepfo (Amafoto)

Aug 30, 2025 - 04:07

Abanyarusizi bazwi ku bintu byinshi, kimwe muri byo kikaba kuzinduka. Umurimo ni wo ubazindura, kandi umurimo ujyana n’ifaranga. Urashaka kumenya aho uko barikirigita? Ngwino dutemberane i Rusizi.

Rusizi ni Akarere kari mu Ntara y’Iburengerazuba, kakagira umwihariko wo gukora ku mikapa ibiri y’ibihugu bituranye n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guturira iyi mipaka ni amahirwe ku baturage b’aka karere, cyane ko bashyiriweho amasoko mpuzamipaka, aho nk’isoko rya Bugarama na Rusizi yuzuye atwaye arenga miliyari 3.2 Frw.

Ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka bunoroshywa n’ingendo, dore ko aka karere gafite Ikibuga cy’Indege, ndetse na Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ikaba ihakorera ingendo.

Iyo utembera muri uyu mujyi uri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe mu iterambere, ntutinda kubona amahoteli menshi arimo n’amashya, ibica amarenga y’uko ubukerarugendo ari inkingi ya mwamba y’iterambere ry’aka karere.

Ikiyaga cya Kivu, Ikirwa cya Nkombo na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ni bimwe mu bintu by’ingenzi bikurura ba mukerarugendo muri akarere, gatuwe n’abarenga ibihumbi 400, nk’uko Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ribigaragaza.

Muri aba baturage, hejuru ya 70% bari munsi y’imyaka 25, abarenga 70% by’abagatuye bakaba batunzwe n’imirimo ishingiye ku buhinzi.

Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba y’iterambere ry’aka karere, kuko gahingwamo bimwe mu bihingwa ngengabukungu birimo ikawa ndetse n’icyayi, ibi bikajyana n’inganda zitunganya umusaruro.

Abanyarusizi kandi ni aborozi kuko hafi 60% by’abaturage bose boroye.

Ibi bituma Abanyarusizi bakirigita ifaranga, maze nabo bakagira batya bakajya kwica akanyota. Muri uyu Mujyi, uhasanga restaurant ndetse na hoteli nyinshi. Ni mu gihe kuko ubukerarugendo muri aka gace buri kurushaho gutera imbere.

Ubucuruzi ni igikorwa cyiganje cyane mu Mujyi wa Rusizi, kuva ku bucuruzi bw’amafi n’indagara, imyenda ya caguwa n’ibindi byiganjemo ubucuruzi, cyane ko inyubako z’ubucuruzi ziri kwiyongera muri aka karere umunsi ku wundi.

Bitewe n’uko aka karere kari mu twunganira Umujyi wa Kigali, ibikorwaremezo n’ibindi birimo inganda zitanga imirimo birimo kuzamuka buri munsi. Mu myaka itanu iri imbere, aka karere kazaba kubatswemo imihanda ya kaburimbo ifite ibimetero 145 kandi izagera mu bice byose, harimo n’ibice by’icyaro.

Icyambu kizahindura ishusho y’akarere ka Rusizi

Kimwe n’Umujyi wa Kigali, ibiciro by’ibibanza mu Mujyi wa Rusizi biri kurushaho kuzamuka uko bukeye n’uko bwije, nk’umwe mu bo twaganiriye yatubwiye nibura ikibanza cyaguraga miliyoni 10 Frw mu 2023, ubu gishobora kuba kiri hafi kwikuba kabiri.

Impamvu y’ibi byose ishingiye ku mahirwe aka karere kabitse, cyane cyane ashingiye ku bucuruzi. I Rusizi hakorera ibagiro rya mbere rinini mu Rwanda, ryuzuye ritwaye arenga miliyari 4 Frw, kandi rikaba rikeneye inka n’ingurube zihagije.

Muri aka karere kandi hari kubakwa izindi nganda, ziyongera ku zisanzwe zimenyerewe nka Cimerwa. Muri make, i Rusizi hari amahirwe adasanzwe mu bijyanye n’inganda ziciriritse, bitewe n’impinduka ziri gukorwa mu bijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, cyane cyane ubukorerwa mu Kiyaga cya Kivu.

Muri aka karere hari Icyambu cya Rusizi, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune, bubiri bupakira n’ubundi bubiri bupakurura. Ibi bizahindura isura y’ubucuruzi kuko bizatuma aka karere gashobora gukorana ubucuruzi n’utundi turere tw’Intara y’Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu, kongera imijyi ya Goma na Bukavu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bizatuma inganda zikorera ibicuruzwa i Rusizi zibasha kubigeza ku isoko mu gihe gito, ibizagira ingaruka nziza ku bucuruzi bukorerwa muri aka karere, bikaba na kimwe mu biri gukurura abashoramari.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yagaragaje ko aka karere gafite amahirwe y’iterambere.

Ati "Andi mahirwe ni ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Dufite Ikiyaga cya Kivu kiduhuza n’utundi turere tw’Intara y’Iburengerazuba kugera i Rubavu. Umwihariko w’ubwikorezi bwo mu mazi ni uko butwara ibicuruzwa byinshi. Aho hakorwa ishoramari ryo gutwara abantu n’ibintu mu Kiyaga cya Kivu."

Ku manywa, Abanyarusizi barakora, bagahatana, bakabita ifaranga. Iyo bugorobye boroshya umubiri n’umutima, bagasengera, bagasangira, bagasagamba, bagasingiza ibyiza by’iwabo, iwabo hatakiri kure y’u Rwanda kuko imihanda ihagera itunganyije, ikaba itekanye.

Ngaho ngwino nkwereke uyu mujyi, wibereye impamvu ukwiriye kuzajya kuharira weekend.

Iyo uri kwinjira mu Mujyi wa Rusizi, unyura ku mirima myinshi y'icyayi

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bitanga amahirwe y'ishoramari mu Karere ka Rusizi

Ubwikorezi bwo mu Kiyaga cya Kivu buri kurushaho gutera imbere

Ikiyaga cya Kivu gifite amahirwe menshi y'iterambere ku baturage ba Rusizi

Hafi y'abubatse Icyambu cya Rusizi

Ibikorwa by'amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo nk'imihanda biri mu biteye imbere mu Karere ka Rusizi

Isuku igaragara hose mu Mujyi wa Rusizi

Hari gahunda yo kuvugurura imiturire y'Akarere ka Rusizi

Ishusho iryoshye y'Akarere ka Rusizi gahana imbibi n'Ikiyaga cya Kivu

Ibigo by'ubucuruzi byamamaza ku byapa binonwa na bose

Inyubako z'ubucuruzi uzisanga henshi mu Mujyi wa Rusizi

Abanyarusizi ni abaturage bazi gukorera amafaranga

Inyubako ikoreramo isoko rya Rusizi

Umujyi wa Rusizi ugaragaramo umutekano

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigaragara hose mu Mujyi wa Rusizi

Stade ya Rusizi izavugururwa

Inyubako yahoze ikoreramo Kaminuza y'u Rwanda

Imihanda igana muri quartier zituwemo mu Mujyi wa Rusizi

Imihanda y'i Rusizi iramurikiwe ku rwego rushimishije

Imihanda y'Umujyi wa Rusizi iramurikiwe

Henriette UWAMAHIRWE