Benshi mu bitabiriye igitaramo cya Gen-Z basubiranyeyo amatike yabo! Soma umenye Impamvu

Mar 22, 2024 - 01:32
 0
Benshi mu bitabiriye igitaramo cya Gen-Z basubiranyeyo amatike yabo! Soma umenye Impamvu

Benshi mu bitabiriye igitaramo cya Gen-Z basubiranyeyo amatike yabo! Soma umenye Impamvu

Mar 22, 2024 - 01:32

Benshi mu bitabiriye igitaramo cya Gen-Z basubiranyeyo amatike batabashije kwinjira ahaberaga igitaramo cya Gen-Z Comedy, cyaberaga mu ihema rya Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2024.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali ubusanzwe ryakira abagera mu 3500 bicaye neza, gusa muri iri joro uyu mubare wari warenze.

Nubwo wumva ko ubucucike bwari hejuru mu ihema rya Camp Kigali kugeza ubwo Polisi ifashe icyemezo ko nta muntu wongera kuryinjiramo kuko no kubona aho uhagarara byari byabaye ikibazo, hari umubare munini w’abatashye batarebye iki gitaramo kubera uwo mubyigano ndetse no gusanga huzuye.

Kuki abantu babaye benshi?

Mu gitondo cyo ku wa 21 Werurwe 2024 uburyo bwo kugura amatike bwahuye n’ikibazo cy’abantu benshi bayashakaga, yaba urubuga ndetse na code yagurirwagaho bisa n’ibivuyeho.

Hari benshi bagerageje kuyagura hifashishijwe ikoranabuhanga birabagora bituma bafata icyemezo cyo kujya kuyagurira ku muryango.

Fally Merci n’ikipe bakorana nabo bari babonye ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwagiye bubatenguha bahise bakora amatike yo gucururiza ku muryango nk’uko binasanzwe bigenda kenshi iyo bafite iki gitaramo.

Ibi byatumye benshi bagera Camp Kigali bahagurira amatike binjira hakiri kare kuko byibuza Saa Kumi z’umugoroba aba mbere bari batangiye kwinjira.

Ku rundi ruhande, hari umubare munini w’abari baguze amatike hifashishijwe ikoranabuhanga ibyatumye gucunga umubare w’abinjira mu ihema bigorana birangira haguzwe amatike menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’ihema rya Camp Kigali.

Fally Merci yasabye imbabazi

Ubwinshi bw’abantu bitabiriye iki gitaramo bwatumye Polisi ifata icyemezo cyo gukaza umutekano, ishyiraho uburyo bwo gusaka byimbitse, maze imirongo yo kwinjira muri Camp Kigali iba miremire.

Uko imirongo yabaga miremire niko abantu batindaga kugera mu ihema ryabereyemo igitaramo bityo igitaramo gitinda gutangira.

Akigera ku rubyiniro ahagana Saa Mbiri zirengaho iminota mike, Fally Merci yasabye imbabazi abazindutse kubera gutungurwa n’umubare munini w’abitabiriye iki gitaramo byatumye atubahiriza amasaha.

Kuva icyo gihe igitaramo cyahise gitangira ariko abantu bakomeje kwinjira.
Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, ahagana Saa Tatu n’igice abantu bari bakiri benshi ku muryango.

Fally Merci akibimenya yahise afata icyemezo asaba abashinzwe umutekano kurekera aho kugenzura amatike bakareka abantu bakinjira byibuza ababasha kugeramo imbere bagahabwa amahirwe.

Abari hafi y’imiryango bahise binjira ari benshi umuvundo uba mwinshi ihema rimaze kuzura utabona n’aho ushyira ikirenge Polisi ihagarika kwinjiza abantu bityo benshi basubirayo batyo.

Fally Merci yongeye kwisegura ku bakunzi be baguze amatike bakaba barebye igitaramo bahagaze ndetse n’abatabashije kwinjira, ahamya ko ari ibintu byamutunguye cyane ko atari yiteguye ubwitabire bungana n’ubwo yabonye.

Ati “Hari abantu baguze amatike muri kureba igitaramo muhagaze, ndabinginze mumbabarire mwumve ko rwose natwe twatunguwe, ntabwo narinzi ko mwakwitabira mungana gutya mutwihanganire kandi rwose ndasaba imbabazi n’abatashye batabashije kwinjira ikosa ryabaye ariko ntabwo rizongera.”

Cyari igitaramo cy’amateka

Iki gitaramo cyari icyo kwizihiza imyaka ibiri Gen-Z Comedy imaze itangiye cyabaye icya mbere cy’urwenya cyitabiriwe n’abantu benshi.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah n’abandi batandukanye bari biganjemo abafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda.

Iki gitaramo cyataramyemo abanyarwenya bubakiye amazina mu bitaramo bya Gen-Z Comedy ndetse n’abandi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Abanyarwenya barimo Muhinde, Rusine, Nkusi Arthur, Dudu, Clement ukora inkirigito, Mavid and Pazzo, Isacal, Killaman na Dogiteri Nsabii bari mu Banyarwanda basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.

Ku rundi ruhande, Dr Hilary Okello na Patrick Salvado bari baturutse muri Uganda nabo bataramiye abakunzi ba Gen-Z Comedy bari bitabiriye ari benshi.

Umunyarwenya Michael Sengazi wari wageze ahabereye igitaramo ni umwe mu batashye badataramye mu gihe Kigingi w’i Burundi we atigeze ahagera kuko yahakaniye abari bateguye igitaramo, abamenyesha ko atakibonetse ku munota wa nyuma.

Kwinjira muri Gen-Z byasabaga gutonda umurongo
Uko imirongo yari miremire hanze ni nako imbere naho hari hamaze kuzura
Ku muryango byari ingume kubona aho upfumurira winjira
Muhinde uri mu banyarwenya bazamukiye muri Gen-Z Comedy ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo
Uyu musore amaze kwandika izina mu gutera urwenya, azwi ku izina rya Mushumba
Dudu nawe wazamukiye muri Gen-Z Comedy yahawe amahirwe yo kugaragaza impano ye muri iki gitaramo
Clement uvuga Inkirigito ni umwe mu bazamukiye muri Gen-Z bamaze kubaka izina
Nkusi Arthur ufatwa nk'umubyeyi wa Gen-Z Comedy yavuze ko atewe ishema na Fally Merci wakoze ibyananiye uruganda
Clapton Kibonge ntajya acikwa n'iki gitaramo
Minisitiri Dr Utumatwishima ni we wakatanye umutsima wo kwizihiza imyaka ibiri ishize Gen-Z itangijwe na Fally Merci
Rusine wabaye umunyarwenya wa mbere utumiwe muri Gen-Z yishimiye urwego igezeho nyuma y'imyaka ibiri
Fally Merci wari watumiye Nkusi Arthur yananiwe kumubaza ibibazo kubera ibyishimo byari byamurenze
Ihema rya Camp Kigali ryari ryakubise ryuzuye
Nemeye Platini yari yitabiriye iki gitaramo anaboneraho gutumira abacyitabiriye mu cye afite ku wa 30 Werurwe 2024
Abanyarwenya bubakiye izina muri Gen-Z ni bamwe mu bishimiwe
Dogiteri Nsabii na Killaman bari mu bishimiwe bikomeye muri iki gitaramo
Juno Kizigenza, Minisitiri Dr Utumatwishima na Intore Massamba bari mu bitabiriye iki gitaramo
Dr Hilary Okello waherukaga muri Gen-Z ikiyubaka yatunguwe n'uburyo isigaye yitabirwa ku rwego rwo hejuru
Aimable Twahirwa n'umugore we bari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Kubona aho ushyira ikirenge muri Camp Kigali byari bigoranye
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461