Masamba Intore azatarama mu birori bya CAN
Masamba Intore azatarama mu birori bya CAN
Umuhanzi uririmba injyana ya gakondo mu Rwanda, Intore Massamba azataramira abazitabira ibirori bizaba ku ruhande rw’irushanwa rya Afurika ry’Umupira w’Amaguru, CAN riri kubera muri Morroco.
Massamba Intore nabo bazafatanya mu gitaramo barimo itsinda ry’ababyinnyi gakondo n’abacuranzi bo mu itsinda rya Symphony Band, berekeje mu gihugu cya Morroco kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukuboza 2025.
Biteganyijwe ko bazataramira abazitabira ibirori bizaba ku ruhande rw’iyi mikino y’Igikombe cya Afurika, byiswe ‘Heirs of Greatness Day’ bizaba tariki ya 8 na 9 Mutarama 2026.
Ibi birori biba bigamije kugaragaza imico y’ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika binyuze mu muziki, imbyino n’ubundi buhanzi buryoheye amaso.
Intore Massamba yabwiye itangazamakuru ko yatumiwe muri ibi birori na sosiyeti ya Can Event isanzwe itegura ibirori biba ku ruhande rwa CAN, nyuma yuko bakunze uburyo akora ubuhanzi.
Ati” Bakunze cyane uburyo nkoramo umuziki, cyane cyane uko mpuza Afro-fusion n’umuziki gakondo Nyarwanda.”
Massamba kandi yakomeje avuga ko yishimiye ndetse atewe ishema no guhagararira u Rwanda muri ibi birori bihuza abantu bingeri zitandukanye muri Afurika.
Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru cyatangiye ku wa 21 Ukuboza 2025, gifungurwa n’abahanzi bakomeye barimo umunya-Nigeria, Davido na French Montana ufite inkomoko muri iki gihugu.
Uko imikino ihagaze ubu amakipe ari guhatana ashaka itike yerekeza muri ¼ nyuma y’imikino yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2025.
Iyi Shampiyona izasozwa ku 18 Mutarama 2026 mu mukino wa nyuma uzabera mu mujyi mukuru wa Rabat.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





