Bihagarike igitaraganya amavuta twisiga ashobora gutera kanseri
Bihagarike igitaraganya amavuta twisiga ashobora gutera kanseri
Uruhu rw’umuntu rukenera isuku ihagije harimo no kurusiga amavuta kugira ngo runoge. Gusa inzobere mu buvuzi bw’uruhu zivuga ko bisaba kwitonda kuko amavuta asigwa uruhu ashobora gutera indwara zitandukanye, harimo na kanseri y’uruhu.
Buri muntu wese akenera amavuta yo gusiga uruhu rwe kugira ngo ruhorane itoto, akenshi igitsinagore ni cyo gikunze gukoresha amavuta akenshi bagamije gukesha uruhu, kwitukuza, kwivura ibiheri, n’ izindi mpamvu nyinshi ziba ahanini zigamije ubwiza.
Nkuko bitangazwa na Dr. BAMURANGE P. Annick, umuganga muri CHUB akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata uruhu, avuga ko n’ubwo babikora bikabahira, ariko bitamara igihe kandi bigira ingaruka.
Ati “Rimwe na rimwe bagera ku ntego zabo, ariko nk’abaganga b’indwara z’uruhu tubabwira ko ibyo bageraho bimara igihe gito kandi bikagira ingaruka mbi zirenze kure intego bari bafite, zirimo kwangiza uruhu bishobora no kubatera kanseri y’uruhu bikabaviramo urupfu”.
Dr. Bamurange akomeza avuga ko mu mavuta akunze kuba arimo produit zihindura uruhu. Ati “Amavuta ahindura uruhu bakunze gukoresha aba arimo produit yitwa hydroquinone mbi ku ruhu rwa muntu, kuko iyo uyisize yangiza uruhu, rukuma, rugasigara ari ruto rubonerana, ibirutunga bikagabanuka, bityo bikagabanya ubudahangarwa rw’uruhu ntirushobore kwirwanirira, ndetse biranagorana iyo hagize ikirukomeretsa cyangwa bibaye ngombwa ko abaganga barubaga bikagorana ko rwasubirana”.
Ingaruka zo gukoresha amavuta atizewe
Gukoresha ayo mavuta atukuza yangiza uruhu akenshi ingaruka zayo ziba ari mbi, kuko bya biheri washakaga kuvura iyo bigarutse biza noneho birenze ku buryo bitavurwa, uruhu rurangirika ugasanga rwahindutse amabara atandukanye akenshi asigira ubusembwa uwayisize, ahenshi ku mubiri ugasanga hasa nk’ahahiye, hahindutse umukara cyane cyane umuzenguruko w’amaso, mu ngingo, n’ahandi kandi bidashobora kuvurwa.
Inama za Muganga mu kubungabunga uruhu
Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu bagira inama cyane cyane abagore n’abandi bakeneye gukorera isuku uruhu rwabo, ko atari byiza gupfa gukoresha ibyo babonye byose barangiwe n’abandi, kuko burya ibyahiriye umwe, si byo byaguhira.
Abantu baratandukanye, bityo ni byiza kugana abaganga bakagufasha kumenya amavuta yakubera, bitewe n’uruhu rwawe.
Impinduka zose wagira ku mubiri yaba ibiheri cyangwa ibindi bifata uruhu rwawe, ugomba kwihutira kugana abaganga bakagufasha kubona imiti ibavura utishyize mu bibazo.







