RIB yataye muri yombi Abantu 10 barimo Umucamanza, Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha bakekwaho ruswa

May 21, 2024 - 10:42
 1
RIB yataye muri yombi Abantu 10 barimo Umucamanza, Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha bakekwaho ruswa

RIB yataye muri yombi Abantu 10 barimo Umucamanza, Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha bakekwaho ruswa

May 21, 2024 - 10:42

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubinyujije ku rukuta rwabo rwa X, rwatangaje ko rwataye muri yombi RIB yafunze 10 barimo Umucamanza, Umushinjacyaha n’Umugenzacyaha bakekwaho ruswa.

Ubutumwa bwa RIB yatangaje kuri uyu wa kabiri, bugira buti "RIB yafunze abantu 10 barimo Micomyiza Placide, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa ngarama; Misago JMV, umugenzacyaha (station Ngarama); Tuyisenge Jean d’Amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abafatanyacyaha babo."

Abo bafatanya cyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa. Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.

Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB: Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zidufasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa. Iboneyeho no kuburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu cyacu.

https://twitter.com/RIB_Rw/status/1792947940111089860?t=5c96FW5Lnq1Dk0bKUlFb7g&s=19

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com