“Rutsiro: Umugore Asanzwe Amanitse mu Mugozi, Urupfu Rudasobanutse Ruteje Urujijo”

Aug 24, 2025 - 11:42
 0
“Rutsiro: Umugore Asanzwe Amanitse mu Mugozi, Urupfu Rudasobanutse Ruteje Urujijo”

“Rutsiro: Umugore Asanzwe Amanitse mu Mugozi, Urupfu Rudasobanutse Ruteje Urujijo”

Aug 24, 2025 - 11:42

Umugore w’imyaka 54 wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu gihe Ubuyobozi buvuga ko iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.

Uyu mugore wo mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Gitovu yabonwe n’umuturanyi, ku mugoroba wa tariki 23 Kanama 2025, ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru bayamenye bayahawe n’umuturanyi wari ubacumbikiye.

Ati “Amakuru twayamenye ku mugoroba, biturutse ku muturanyi wari warabacumbikiye n’umugabo we wari wagiye guca inshuro, wamubonye amanitse mu mugozi. Abaturanyi bavuga ko nta makimbirane akabije yarangwaga muri urwo rugo. Gusa iperereza riracyakomeje.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Muri uyu murenge wa Musasa, mu mpera za Kamena hari undi mugabo w’imyaka 72 na we wasanzwe mu mugozi yimanitse hakekwa ko yiyahuye.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849