Birakomeye Imikoranire ya Pastor P na Moshions yajemo kidobya

Mar 4, 2024 - 23:16
 0
Birakomeye Imikoranire ya Pastor P na Moshions yajemo kidobya

Birakomeye Imikoranire ya Pastor P na Moshions yajemo kidobya

Mar 4, 2024 - 23:16

Pastor P wamenyekanye cyane mu gutanganya Indirimbo mu buryo bw’amajwi yatangaje ko yahagaritse imikoranire yari afitanye n’inzu y’imideli ya Moshions.

Mu 2022 nibwo Pastor P yatangiye gukorana na Moshions. Bakoranye mu mushinga wa ‘Kwanda’ aho yari ashinzwe gutunganya ibijyanye n’amajwi n’imiziki byose bizajya bikenerwa muri uyu mushinga.

Ibyo gutandukana na Moshions byemejwe na Pastor P.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Pastor P yavuze ko bahisemo gutandukana mu bwumvikane kuko hari ibyo bumvikanye byari mu masezerano ariko bitubahirijwe.

Ati “Urumva hari ibitarubahirijwe mu masezerano, ibyatumye numva twatandukana wenda ngaha amahirwe n’abahanzi b’imideli bashya mu ruganda rw’imyidagaduro.”

Pastor P yavuze ko uburyo akoranamo n’abahanzi b’imideli ari uguhanga ibihangano bya gakondo nabo bagashaka imyambaro yajyana n’ibihangano aba yakoze.

Ndanga Bugingo Patrick [Pastor P] ni umwe mu bahanga u Rwanda rwagize mu gutunganya imiziki kuko yakoze indirimbo zakunzwe cyane nka “Adi Top” ya Meddy, “Habibi” ya The Ben, “Indoro” ya Charly na Nina n’izindi zo mu bihe byashize nka “Mu Gihirahiro” ya Jay Polly, “Sintuza” ya Urban Boys n’izindi.

Pastor P yatandukanye na Moshions
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268