Birangiye Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh yeguye kumwanya we ahita ahunga igihugu byihuse

Aug 5, 2024 - 04:42
 0
Birangiye Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh yeguye kumwanya we ahita ahunga igihugu byihuse

Birangiye Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh yeguye kumwanya we ahita ahunga igihugu byihuse

Aug 5, 2024 - 04:42

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina yeguye ku mirimo ye kandi ava mu gihugu, nk’uko ibitangazamakuru byabitangaje, mu gihe abantu benshi baguye mu myigaragambyo yaranzwemo urugomo rukabije rutabayeho kuva iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo cyabaho mu myaka irenga mirongo itanu ishize. BBC Bangla yatangaje ko Sheikh Hasina yerekeje mu murwa mukuru wa Tripura muri Agartala mu Buhinde.

Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, yavuye mu rugo rwe ajya "ahantu hatekanye" mu gihe abigaragambyaga bakomeje kwigabiza imihanda yo mu murwa mukuru, Dhaka.

Bivugwa ko Minisitiri w’intebe yavuye mu murwa mukuru wa Bangladesh, Dhaka, muri kajugujugu ari kumwe na murumuna we.

Abayobozi b’abanyeshuri bakoze ubukangurambaga bwo kwigomeka kw’abaturage basaba ko umuyobozi umaze igihe kinini mu gihugu ava ku butegetsi.

Ku Cyumweru, byibuze abantu 90 barapfuye abandi magana barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’abapolisi n’ibihumbi n’ibihumbi by’abigaragambyaga muri Bangladesh.

Serivisi za interineti zaciwe burundu amasaha menshi mu gihe cy’urugendo rwiswe "Long March to Dhaka" bahereye kuri Shaheed Minar, urwibutso rw’igihugu mu murwa mukuru.

Umubare w’abafuye urimo n’abapolisi nibura 13, kandi hashyizweho isaha yo gutahiraho mu gihe kitazwi mu gihugu hose kugira ngo hakumirwe urugomo rukomeje.

Sheikh Hasina Wazed ni umunyapolitiki wo muri Bangaladesh akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa cumi wa Bangladesh kuva muri Kamena 1996 kugeza muri Nyakanga 2001 kandi yongera gusubiraho kuva muri Mutarama 2009.

Ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman, washinze akaba na perezida wa mbere wa Bangladesh. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06