Birangiye Rayon Sports itsikiriye i Bugesera
Birangiye Rayon Sports itsikiriye i Bugesera
Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yuzuza amanota 34 ayiha amahirwe yo kutamanuka, mu gihe Rayon Sports yahise iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 irushwa abiri na APR FC ya mbere.
Umutoza Rwaka Claude yakomeje gukora impinduka kugera no ku bakinnyi atari yarigeze agirira icyizere muri uyu mwaka w’imikino, aho yahaye umwanya Umunya-Guinée Bissau, Adulai Jalo n’Umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent mu mpinduka zafashije iyi kipe gukaza ubusatirizi mu minota 10 ya nyuma.
Ku munota wa 27 w’iyari igenwe uyu munsi [84], Bugingo Hakim yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Assana Nah Innocent, itangira guhembera icyizere, kitamaze kabiri kuko nyuma y’iminota ine yongeweho, abasore b’umutoza Banamwana Camarade bakomeje guhagarara neza, umukino urangira begukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Uyu mukino wari wari wakajijweho umutekano, wanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta n’izishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bayobowe na Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse, Umunyamabanga, Kalisa Adolphe ‘Camarade’ n’Umuyobozi w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yussufu.
Iyi ntsinzwi ya Rayon Sports itumye ijya ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona n’amanota 59, ku rutonde rw’agateganyo ruyobowe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC n’amanota 61 mu gihe aya makipe yombi ahanganiye Igikombe cy’uyu mwaka asigaranye imikino ibiri yonyine.





