Rayon Sports yakozwe mu jisho na Yanga SC yuzuza imyaka 5 idatsinda ku munsi w’Igikundiro, ibyaranze umunsi W’Igikundiro 2025.
Rayon Sports yakozwe mu jisho na Yanga SC yuzuza imyaka 5 idatsinda ku munsi w’Igikundiro, ibyaranze umunsi W’Igikundiro 2025.
Kumunsi w’ejo washize ku wa Gatanu Rayon sports yakinnye na Yanga africans mu birori by’Umunsi w’igikundiro (Rayon day) itsindwa na Yanga Africans ibitego 3-1 yuzuza imyaka itanu idatsinda ku munsi wayo w’igikundiro.
Ni umukino watangiye kw’isaha ya saa kumi nebyiri z’Umugoroba, Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo kubanzamo abakinnyi be b’inkingi za mwamba aho yari yabanjemo umuzamu Kouyate,Serumogo, Fabrice, Emery,Emmanuel Aimable, Seif, Rushema, Abedi, Bini Belo na Yves, Rayon Sports yatangiye umukino ubona ko igerageza gisatira cyane nk’ikipe iri murugo, ibi byaje gutuma ikipe ya Yanga Africans yintsinda igitego hakiri kare cyane ku munota wa mbere w’umukino, ni igitego cyatsinzwe na Aziz Andabwile ku mupira yari ahereje umuzamu akananirwa kuwufata ukaruhukira mu ncundura.
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon sports ibonye iki gitego hakiri kare cyane abafana b’iyi kipe barafanye karahava gusa ibi byishimo byabo byaje gukomwa mu nkokora ku munota wa 31’w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Andy Bobwa Boyeli, nyuma y’iki gitego ikipe ya Yanga Africans yakomeje usatira bikomeye ndetse byaje gutagna umusaruro kuko ku munota wa 45′ w’Umukino Pacome Zouzoua yahindukije umuzamu wa Rayon Sports Kouyate amutsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bi 2 bya Yanga Africans kuri kimwe cya Rayon Sports.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ubona ko hari ibyo abakinnyi ba Rayon sports baganiye n’Umutoza Lotifi utoza iyi kipe ariko ikipe ya Yanga Africans ikomeza kuyibera ibamba, ku munota wa 78′ w’Umukino umutoza wa Rayon Sports yaje gukora impinduka ebyiri icyarimwe yakuyemo Serumogo Ali Omali na Cadrack Bing Belo basimburwa na Tony Kitoga na Ishimwe Fiston, nyuma y’iminota ine gusa umutoza wa Rayon Sports yongeye gukora impinduka azana Ndayishimiye Richard asimbuye Niyonzima Olivier Seif wari wagize umukino mwiza ugereranyije n’iyo yari amaze iminsi akina, byongeye kandi ku munota wa 87′ w’Umukino umutoza wa Rayon sports yongeye gukora impinduka aho ganijuru Elie yasimbuye Emery Bayisenge.
Umukino warakomeje ikipe ya Yanga Africans ubona ko isatira cyane kurusha Rayon Sports yari yakiye uyu mukino, iminota 90 y’Umukuno yarangiye bikiri ibitego 2 bya Yanga Africans kuri 1 cya Rayon sports, Umusifuzu yaje kongeraho iminota 5 y’inyongera ibi ari nabyo Yanga Africans yaje kubona mo igitego cya Gatatu ari nacyo cyaje kuba icyanyuma muri uyu mukino.
Umukino warangiye ari ibitego 3 bya Yanga Africans kuri 1 cya Rayon Sports ibi byashimangiye imyaka itanu Rayon Sports idatsinda ku munsi wayo w’Igikundiro, Rayon Sports iheruka gutsinda ku munsi wayo w’igikunduro mu 2019 ubwo batsindaga gasogi United ya KNC ibitego 3-1 ni ibitego byatsinzwe na Yannick Bizimana wari wasimbuye Mugisha Girbert wari wavunitse, Drissa Dagnogo niwe watsinze igitego cya kabiri kuri pasi yari ahawe neza na oumar Sidibe mu gice cya kabiri cyu mukino Rigwiro Herve aza gutsinda igiteo cya atatu, mugihe igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Dusabe J.Cloude wari uzwi cyane ku kazina ka Nyakagezi.
Umunsi w’Igikundiro wa 2025 waranzwe niki?
Nkuko abakunzi ba Rayon Sports bamaze kubimenyera ni umunsi bamenyeramo abakinnyi iyi kipe yihebeye iba izakoresha mu mwaka w’imikino ubu utangiye, ni ibirori byayobowe na Fouste Murenzi uzwi nka Foustino Simbigarukaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Uwizeyimana Sylivestre uzwi nka Wasli akaba n’Umuvugizizi w’Abafana biyi kipe.
Twe reka duhere mukwerekana abakinnyi aho abakinnyi bose ba Rayon Sports baje baserutse neza mu myambaro ya kinyarwanda, Nkuko byari byabanje kwandikwa ku mbuga nkoranya mbaga ko Rayon Sports ishobora kwerekana umuzamu wahoze akinira mukeba APR FC muri sezo ishize niko byagenze kuko yaje kwerekanwa ndetse anishimirwa n’abakunzi b’iyi kipe batari bake bari baje kwihera ijisho ibi birori.
N’ubwo ibirori bya yobowe neza hari amakuru yacicikanye kumbuga nkoranya mbaga avuga ko hari bamwe mu bayobozi biyi kipe batitabiye uyu munsi w’Ikundiro arinaho benshi bahera bavuga ko muri iyi kipe hakirimo urunturuntu, Gusa twe ibyo sibyo tugambiriye kugarukaho.
Ntabyinshi byokuvuga byabaye kuko ntagashya kabaye gatandukanye ni zindi Rayon Day zabanje, agashya wavuga nuko Wasiri yaje yambaye jezi ya Pyramids izakina na mukeba APR FC mu mikino ya CAF Champions
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







