UEFA Champions League: Mbappé na Kane bagejeje PSG na Bayern Munich muri ¼

Mar 6, 2024 - 01:13
 0
UEFA Champions League: Mbappé na Kane bagejeje PSG na Bayern Munich muri ¼

UEFA Champions League: Mbappé na Kane bagejeje PSG na Bayern Munich muri ¼

Mar 6, 2024 - 01:13

Imikino y’amakipe yitwaye neza i Burayi, UEFA Champions League yakomeje ku wa Kabiri aho Bayern Munich yafashijwe na Harry Kane ndetse na Paris Saint-Germain ifashwa na Kylian Mbappé, zombi zigera muri ¼.

Imikino yombi yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe 2024, ku bibuga bya Allianz Arena mu Budage na Reale Arena yo muri Espagne.

Umusifuzi Michael Oliver yatangije umukino wa PSG na Real Sociedad zagombaga kwikiranura ariko iyi kipe yari iwayo ikaba yari inyuma ku bitego bibiri yinjijwe mu mukino ubanza.

Kylian Mbappé yagaragaye mu bakinnyi Umutoza wa PSG, Luis Enrique, yabanje mu kibuga nubwo yari aherutse kuvuga ko atazamushingiraho, ndetse anamufasha gufungura amazamu hakiri kare cyane.

Ni igitego uyu mukinnyi w’imyaka 25 yatsinze ndetse kikabanza kwibazwaho kuko gisa n’aho umupira wahinguranyije izamu ariko VAR iracyemez. Byari nyuma y’akazi gakomeye kari kakozwe na mugenzi we Ousmane Dembélé wamuhereje umupira.

Kuva ku munota wa 15, iyi Kipe yo mu Mujyi wa Paris yayoboye umukino ndetse inakomeza kwitwara neza aho yahushije ubundi buryo mu gice cya mbere.

Real Sociedad yarinze ijya kumva inama z’Umutoza wayo, Imanol Alguacil, mu karuhuko k’igice cya mbere itarebye mu izamu. PSG yahise ikora impinduka mu cya kabiri ikuramo Bradley Barcola imusimbuza Kang-In Lee.

Uyu mukinnyi winjiye mu kibuga yafashije Kylian Mbappé kongera gushimangira intsinzi ubwo yamuherezaga umupira mwiza na we ntiyatinzamo ahita yiruka asiga ba myugariro ba Real Sociedad, awushyira mu izamu ku munota wa 56.

Uyu rutahizamu yahise agira ibitego 34 mu mikino 34 amaze gukina mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino.

Real Sociedad yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 gitsinzwe na Mikel Merino nyuma yo gusatira cyane kw’iyi kipe mu minota ya nyuma y’umukino. PSG yakomeje ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1 mu mikio yombi.

Undi mukino wabaye wahuje Bayern Munich yatsinzwe umukino ubanza ariko ikaba yari ifite amahirwe kuko yakiriye ukurikira ku kibuga cyayo mu Budage.

Lazio yashatse gutsinda igitego hakiri kare cyane ariko ikomeza kutabyaza umusaruro amahirwe yabonaga harimo n’uburyo Mattia Zaccagni yahushije bwari bwabazwe buhita bunakangura Bayern Munich mu minota 30 y’umukino.

Ku wa 39, Rafael Guerrero yahereje umupira Harry Kane na we awushyira mu izamu ahita yishyura igitego iyi kipe yo mu Budage yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Mu mpera z’igice cya mbere, Matthijs de Ligt na we yafashije Thomas Muller gutsinda igitego cya kabiri cya Bayern Munich cyongereye icyizere iyi kipe yakiniraga iwayo.

Ntabwo iyi kipe yarekeye aho gutsinda kuko ku munota wa 66 Harry Kane yongeye kwigaragaza yohereza umupira mu izamu, agira uruhare mu kugera muri ¼ cya UEFA Champions League.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yahise yuzuza ibitego 33 muri uyu mwaka mu mikino 33 yakinnye ndetse ahita aba n’Umwongereza wa kabiri utsinze ibitego 27 muri iri rushanwa, anganya na Wayne Rooney utagikina.

Uyu mukino warangiye Bayern Munich ikomeje ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1 ndetse na Rutahizamu wayo Harry Kane afatanya na Kylian Mbappé kuyobora urutonde rw’abakinnyi binjije ibitego byinshi muri iri rushanwa (6).

Uko indi mikino yo kwishyura ya ⅛ iteganyijwe:

Ku wa Gatatu, 6 Werurwe 2024

  • Manchester City vs FC Copenhagen [22:00]
  • Real Madrid vs RB Leipzig [22:00]

Ku wa Gatatu, tariki 12 Werurwe 2024

  • Arsenal vs FC Porto [22:00]
  • Barcelona vs Napoli [22:00]

Ku wa Gatatu, tariki 13 Werurwe 2024

  • Atlético Madrid vs Inter Milan [22:00]
  • Borussia Dortmund vs PSV Eindhoven [22:00]
Kylian Mbappé yihariye amazamu ku mukino PSG yatsinzemo Real Sociedad ibitego 2-1
Kylian Mbappé wa Paris Saint Germain akomeje gukinana imbaraga nubwo ateganya kuyivamo
Kylian Mbappé ni we wabaye umukinnyi mwiza mu mukino PSG yaboneyeho itike ya 1/4 cya UEFA Champions League
Abakinnyi 11 Bayern Munich yabanje mu kibuga mu mukino wa Lazio Roma
Matthijs de Ligt yagize uruhare mu bitego bya Bayern Munich
Lazio Roma yananiwe kwikura mu Budage imbere ya Bayern Munich
Bayern Munich yatsinze Lazio Roma irenga 1/8 cya Champions League
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268