Twitege iki ku mutoza mushya Rayon Sports itezeho amakiriro
Twitege iki ku mutoza mushya Rayon Sports itezeho amakiriro
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, nibwo Rayon Sports yatangaje umutoza mukuru mushya wayo, Bruno Ferry, usabwa gukora akazi gakomeye ko gufasha iyi kipe kujya ku mwanya mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe imikino y’igice cya mbere igana ku musozo.
Bruno Ferry aje muri Murera nyuma y’igihe kirenga ukwezi itozwa n’umutoza wungirije, kuva yatandukana na Afahamia Lotfi utarayibereye inzozi nziza yarotaga.
Nk’uko itangazo Rayon Sports yashyize hanze ribivuga, uyu Mufaransa w’imyaka 58, azagera i Kigali ku wa Gatanu, ndetse biteganyijwe ko azakurikira umukino uzahuza iyi kipe na Gorilla FC kuri uwo mugoroba.
Bruno Ferry aje asimbura Afahamia Lotfi watandukanye n’iyi kipe mu Gushyingo 2025, nyuma y’iminsi 30 ahagaritswe kubera umusaruro muke.
Azaba kandi afatanya akazi n’abatoza bungirije b’iyi kipe barimo Haruna Ferouz wari warasigaranye inshingano zo gutoza iyi kipe, ndetse na Lomami Marcel wongewe mu ikipe nawe nk’umutoza wungirije.
Uyu Mufaransa asanze Rayon Sports itari mu makipe atanu ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, umwanya utari mwiza kuri Rayon Sports nk’ikipe isanzwe iri mu zihatanira igikombe, ibi bikaba akazi gakomeye ka Bruno Ferry ko kuyikura ku mwanya wa gatandatu iriho.
Aje asanga abakinnyi bamwe b’inkingi za mwamba bakiri mu mvune barimo Fall N’gange, Aziz Bassane na Biramahire Abedie. Ni mu gihe iyi kipe igifite imikino itandatu kugirango igice cya mbere cya Shampiyona kirangire.
Ni imikino irimo uwo izakirwa na Gorilla FC mu mpera z’icyumweru n’uwo izakinamo n’amakipe yo muri Sudani ari gukina mu Rwanda, Al Hilal na Al Merreikh, igakina kandi na mukura VS, Etincelles na As Muhanga.
Bruno Ferry kandi afite akazi gakomeye ko guhangana n’umukeba w’ibihe byose APR FC, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ubura igihe kitageze ku kwezi, kuko uteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2026.
Ubumenyi bwe ku mupira w’amaguru muri Afurika ntibushidikanywaho, kuko yatoje mu bihugu birimo Senegal, Ghana, Cameroon, Tanzania, ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aje aturutse mu ikipe ya AS Vita Club, yagezemo avuye muri Azam FC mu 2024 n’izindi.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





