Rulindo: Ikipe ya Base yinjiye 1/2 yihanije igihangage cya Kinihira mu marushanwa ya Kagame Cup
Rulindo: Ikipe ya Base yinjiye 1/2 yihanije igihangage cya Kinihira mu marushanwa ya Kagame Cup
Ikipe y’Umurenge wa Base yatsinze iya Kinihira m'urubanza rwogukinisha abakinnyi batemewe,ni mugihe umukino wahuje aya makipe wo wari warangiye ,amakipe anganyije igitego 1-1 hitabazwa penariti ikipe ya kinihira itsinda iya Base penarite 4-3 .
Wari umukino w’ishyiraniro kuko Ikipe y’Umurenge wa Base usanganywe ibigwi byo gutsinda amakipe yose ya Rulindo yagiye ikina imikino ya nyuma ku rwego rw’Intara.
Igitego kimwe cy'ikipe ya Base cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino mugihe ikipe ya kinihira yagitsinze mugice cya kabari cy'umukino
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base , Uwiringiye Placide, yashimye Ikipe yabo, abafana n’abakunzi bayo bakomeza kuyitera ingabo mu bitugu, avuga ko n'ubwo batsinzwe ariko bagiye kurega ikipe ya kinihira kubwamakosa ya gitsindishije yo gukinisha abakinnyi batemewe, "Ati ":twareze ikipe ya kinihira kuko ya kinishije abakinnyi batemewe muri aya marushanwa y'umurenge Kagame cup,ikirego cyacu cyarakiriwe none twabonye igisubizo cyiza ,twemererwa gukomeza muri 1/2 kinihira tuyukuramo kubwamakosa yayo tukaba dukomeje kwitegura kugira ngo tugere kure hashoboka, harimo n'ogutwara ,igikombe cy'igihugu."
Yakomeje ati “Ni ibyishimo byinshi kuko duteye indi ntambwe ituganisha mu cyiciro gikurikiyeho. Ndashimira abakinnyi b’ikipe yacu bitanze cyane,bagashishoza ,bakabonako baribibwe ndashimira abafana, abayobozi batandukanye,n'abafatanyabikorwa bahagurutse bakatuba hafi.”
“Imikino nk’iyi ituma abaturage begerana n’abayobozi bagasabana ndetse bakiyumvanamo bigashimangira imiyoborere myiza Nyakubahwa Paul Kagame ahora adutoza. Tugiye kongera imyitozo kugira ngo tuzagere kure hashoboka n’ubwo tuzahura n’ibihangage bisanzwe bigera kure muri aya marushanwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kinihira wasezerewe n’uwa Base mu mukino w’umupira w’amaguru, Birimwabagabo Eduard, nawe yashimye imigendekere y’uyu mukino,n'igisubizo cyavuye mu kirego twarezwe na Base yizeza abakunzi b’imikino ko n’ubwo basezerewe bagiye gukomeza kwita ku yindi mikino Umurenge wabo ugikomeje kwitwaramo neza cyane cyane umukino w'umupira w'amaguru w'abakobwa.
Biteganyijwe ko ikipe y'umurenge wa Base yatsinze Kinihira mu makosa yogukinisha abakinnyi batemewe izahura muri 1/2 n'ikipe y'umurenge wa Bushoki Ku cyumweru tarikiya 8/02/2026 ki kibuga cy'umupira cya Gasiza Ku isaha yi saa cyenda.
Ikipe y’Umurenge wa Bushoki izahura na Base yatsinze iy’uwa Cyinzuzi ibitego 5-1ku Kibuga cya Gasiza.
Yanditswe na nkurunziza Bonaventure





