Biravugwa ko u Bubiligi n’u Burundi bifatanije mu gutegura umugambi wo gutera u Rwanda

Apr 23, 2026 - 06:41
 0
Biravugwa ko u Bubiligi n’u Burundi bifatanije mu gutegura umugambi wo gutera u Rwanda

Biravugwa ko u Bubiligi n’u Burundi bifatanije mu gutegura umugambi wo gutera u Rwanda

Apr 23, 2026 - 06:41

Biravugwa ko u Bubiligi n’u Burundi bategura umugambi wo gutera u Rwanda bifashishije drone 5,000 n’ingabo 50,000.

Amakuru akomeje gucicikana mu nzego z’ubutasi n’iz’ibanga mu karere k’Ibiyaga Bigari, aragaragaza umugambi uhuriweho n’ibihugu by’u Burundi n’u Bubiligi ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no guhirika ubuyobozi bwarwo.

Uyu mugambi urimo ibikorwa bikomeye by’ishoramari mu rwego rwa gisirikare, aho bivugwa ko u Bubiligi bwemeye guha u Burundi umurundo w’intwaro zigezweho mu rwego rwo kubushoboza muri uyu mugambi.

Amakuru dukesha umwanditsi w'ikinyamakuru "BTN" witwa:  Nsengiyumva J Damascene avuga ko Bruxelles yasabwe na Gitega gutanga ubufasha bw’intwaro ziremereye n’ubwirinzi bwo mu kirere (Air Defense). Mu bikoresho bivugwa ko bimaze kugezwa mu Burundi harimo:

Drone zirenga 5,000: Izi drone zibarirwa mu bwoko bw’izari mu bubiko bw’u Bubiligi ariko zikiri mu mutamenwa.

Imbunda ziremereye: Ibikoresho bya gisirikare bigenewe intambara yeruye ku butaka.

Kugira ngo uyu mugambi ushyirwe mu bikorwa, u Burundi bivugwa ko bwamaze gutegura ingabo zigera ku 50,000 ziteguye gutera u Rwanda, zishyigikiwe n’ikoranabuhanga bwahawemo inkunga n’u Bubiligi.

Uyu mugambi ntabwo uregwa u Burundi n’u Bubiligi gusa, dore ko havugwamo n’ibindi bihugu byo muri Afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Tanzania, Angola, na Afurika y’Epfo.

Muri RDC, Perezida Félix Antoine Tshisekedi arashyira imbere umugambi wo kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu kugeza ubu igenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23, kugira ngo iyo mijyi ikoreshwe nk’ibirindiro byo gutereraho u Rwanda.

Mu rwego rwa politiki, bivugwa ko Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, amaze igihe ahuza inzego zitandukanye z’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Burayi. Intego y’uku guhura ni ukugira ngo aba barwanya leta babe igice cy’uyu mugambi mugari wo guhindura ubutegetsi i Kigali.

Uyu mugambi uje mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi usanzwe urimo agatotsi, ariko kwinjiramo kw’igihugu nk’u Bubiligi (cyigeze gukoloniiza ibi bihugu byombi) bishobora guhindura isura y’umutekano mu karere kose k’Afurika yo hagati.

Kugeza ubu, impande zivugwa ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri aya makuru y’ibanga akomeje gusohoka.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com