Bishenyi: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye
Bishenyi: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye
Polisi ya Uganda ibarizwa mu Karere ka Bushenyi iri gukurikirana urupfu rw’umugabo witwa Darius Nyehange wabonetse muri lodge mu Mujyi wa Ishaka-Bushenyi ku mugoroba wo ku wa Mbere.
Darius Nyehangane yari yaraye muri Addex Bar and Lodges, ku mugoroba wo ku wa Mbere, ariko ku wa Kabiri ku manywa yasanzwemo yapfuye, nk’uko abakozi b’iyo lodge babivuze.
Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Daily Monitor cya Uganda, kivuga ko umwe mu bakora muri iyi lodge witwa Brenda Kyomugisha yatangaje ko uyu mugabo bamusanze mu cyumba yapfuye ubwo bari bagiye gukoramo isuku.
Yagize ati "Twagize ubwoba ubwo twasangaga yapfuye igihe twajyaga gusukura icyumba."
Impamvu y’urupfu rw'uyu mugabo ntabwo iramenyekana kuko isuzuma ry’umurambo ritarakorwa. Umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kitagata, aho utegereje gusuzumwa.
Ikirego cy’urupfu rutunguranye cyamaze gutangwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushenyi, kandi inyandiko z’ibyavuzwe n’ubuyobozi bwa lodge zamaze gufatwa, nk’uko umuvugizi wa Police SP Tayebwa yabitangaje.
Iperereza riri kugaragaza ko hakenewe gukazwa uburyo bwo kugenzura abakoresha ama lodge no mu mahoteli hirya no hino mu karere, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'uyu mugabo.
Abapolisi b’inzobere mu iperereza, barimo itsinda rishinzwe inyandiko z’ibyaha n’abashinzwe iperereza ku rupfu, basanze Nyehangane afite amakarita y’imari yanditseho izina rye.







