Biteye agahinda! Bisi yaritwaye abantu bavuye gushyingura yakoze impanuka abantu 26 bahasiga ubuzima abandi 19 barakomereka
Biteye agahinda! Bisi yaritwaye abantu bavuye gushyingura yakoze impanuka abantu 26 bahasiga ubuzima abandi 19 barakomereka
Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko abantu 26 bari bavuye gushyingura mu gace ka Nyahera mu karere ka Kisumu ku wa 8 Kanama 2025 bapfiriye mu mpanuka ya bisi, abandi 19 barakomereka.
iyi mpanuka yabereye ku masangano y’umuhanda munini wa Kisumu-Kakamega, aho bisi yarenze umuhanda mu masaha y’igicamunsi.
Impanuka ikiba, hahise hapfa abantu 21 barimo abagabo 10, abagore 10 n’umukobwa umwe, nyuma hapfa abandi bane, kuri uyu wa 9 Kanama hapfa undi umwe.
Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Jaramogi Oginga Odinga, aho bamwe muri bo bakeneye gusimburizwa ingingo z’umubiri, kubagwa ndetse no kongererwa amaraso.
Inzego za Guverinoma, abayobozi bo ku rwego rw’uturere n’abadepite byiyemeje gufasha abakomeretse n’imiryango yabuze abayo. Leta yatangaje ko ikiguzi cyo gushyingura ari yo izacyishyura.
Perezida William Ruto yihanganishije imiryango yabuze abayo n’abakomeretse, asaba inzego zibishinzwe gukurikirana abitwara nabi bagateza impanuka nk’iyi.
Iyi mpanuka ikurikiye indi y’indege yabereye I Nairobi tariki ya 7 Kanama 2025, ipfiramo abantu batandatu. Mu bapfuye harimo abaganga bari bayirimo, abaforomo ndetse n’umupilote.





