Biteye ubwoba: Umugore yasanzwe amaze iminsi 9 ararana n'umurambo w'umugabo we
Biteye ubwoba: Umugore yasanzwe amaze iminsi 9 ararana n'umurambo w'umugabo we
Umugore ukomoka muri Zimbabwe yasanzwe amaze iminsi igera ku Icyenda aryamana n'umurabo w'umugabo we mu ibanga.
Loita Mawurukira w'imyaka 45 yagize ibyago byo gupfusha umugabo we waruzwi ku mazina ya Eliwanzi Chalindapanze w'imyaka 52,amubika ku buriri bararanagaho, akomeza kumurara iruhande iminsi igera ku Icyenda.
Uyu mugore yaryumyeho ntiyatangaza ibi byago ngo bamutabare, ahubwo yakomeje kubaho nk'ibisanzwe.
Ubwo Polisi yavumburaga ko Loita afite umurambo mu cyumba cye, yasobanuye ibyago yagize, avuga ko umugabo we yamaze iminsi atameze neza bikaza kumuviramo urupfu.
Mu gihe hataratangazwa impamvu uyu Loita yamaze iminsi ingana utya ararana n'umubiri wa nyakwigendera, polisi yatabaye kuko uyu mugabo yari yaratangiye kunuka agomba guherekezwa mu cyubahiro agashyingurwa.
Uyu mugore ushobora kuba afite ihungabana cyangwa ikibazo kitaramenyekana, yanze gutangaza inkuru y'akababaro ibika umugabo we, akomeza kurarana nawe mu buriri bumwe.
Source: INYARWANDA.COM







