Brésil: Urukiko rwategetse ko uwahoze ari Perezida acungwa umunsi ku wundi
Brésil: Urukiko rwategetse ko uwahoze ari Perezida acungwa umunsi ku wundi
Uyu muyobozi wahoze ku butegetsi afungiwe mu rugo rwe, akaba anambaye akuma kagaragaza aho ari (bracelet électronique) nyuma yo gushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage ubwo yatsindwaga mu matora ya Perezida aheruka. Mu cyemezo cy’umuvamanza cyo ku wa 26 Kanama(08), umucamanza Alexandre de Moraes yasabye polisi gushyiraho amatsinda asimburana kugira ngo acunge Bolsonaro aho atuye. Uyu mugabo w’imyaka 70 y’amavuko yabaye Perezida wa Brésil kuva 2019 kugeza 2023, akurikiranyweho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi, urubanza rwe rukaba ruzasozwa bitarenze hagati muri Nzeri (09). Bolsonaro w’inshuti ya Perezida Donald Trump wa Amerika, wanabaye Umudepite kuva 1991 kugeza 2019, bombi bavuga ko urubanza rwe ar urwa Politiki, ndetse ruri mu byagize uruhare mu kuzamurirwa imisoro kwa Brésil.
Uyu muyobozi wahoze ku butegetsi afungiwe mu rugo rwe, akaba anambaye akuma kagaragaza aho ari (bracelet électronique) nyuma yo gushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage ubwo yatsindwaga mu matora ya Perezida aheruka.
Mu cyemezo cy’umuvamanza cyo ku wa 26 Kanama(08), umucamanza Alexandre de Moraes yasabye polisi gushyiraho amatsinda asimburana kugira ngo acunge Bolsonaro aho atuye.
Uyu mugabo w’imyaka 70 y’amavuko yabaye Perezida wa Brésil kuva 2019 kugeza 2023, akurikiranyweho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi, urubanza rwe rukaba ruzasozwa bitarenze hagati muri Nzeri (09).
Bolsonaro w’inshuti ya Perezida Donald Trump wa Amerika, wanabaye Umudepite kuva 1991 kugeza 2019, bombi bavuga ko urubanza rwe ar urwa Politiki, ndetse ruri mu byagize uruhare mu kuzamurirwa imisoro kwa Brésil.







