Brig.Gen.Gakwerere wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR agiye gushyikirizwa ubutabera

Feb 9, 2026 - 17:59
 0
Brig.Gen.Gakwerere wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR agiye gushyikirizwa ubutabera

Brig.Gen.Gakwerere wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR agiye gushyikirizwa ubutabera

Feb 9, 2026 - 17:59

Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwa gisirikare, Col Charles Sumanyi, yatangaje ko Brig. Gen Gakwerere Ezechiel wari mu bayobozi bakuru ba FDLR akibazwa n’inzego z’umutekano kandi ko hari gahunda yo kumushyikiriza ubutabera.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga rufatanyije n’izindi nzego zirimo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bagiranye n’Itagazamakuru.

Iki kiganiro cyabaye hatangizwa icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, gifite insanganyamatsiko igira iti “Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa. Tanga amakuru dufatanye kuyamagana.”

Col Sumanyi yatangaje ko Gen. Gakwerere hari ibyo akibazwa n’inzego z’umutekano, ariko azashyikirizwa ubutabera bwa Gisirikare mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Ibyo yakoraga murabizi yari umuyobozi Mukuru wa FDLR, afite amakuru menshi rero ajyanye n’ibyo yakoraga n’ibyo uyu mutwe ukora n’ubu ukomeza gukora, inzego z’umutekano rero hari ibyo zikimubaza ariko mu minsi itari myinshi arashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.”

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko hari byinshi yakoze kandi agomba gusobanura haba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bijyanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 1 Werurwe 2025, nibwo umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washyikirije u Rwanda uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, Brig Gen Gakwerere n’abandi barwanyi bawo 13.

Gakwerere, ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica.

Anakekwaho kandi uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure