Bruce Melodie yumvikanye asaba imbabazi The Ben nyuma yo kumwishongoraho
Bruce Melodie yumvikanye asaba imbabazi The Ben nyuma yo kumwishongoraho
Umuhanzi Itahiwacu Bruce yumvikanye muri iki gitondo asaba imbabazi mugenzi Mugisha Benjamin aherutse kwishongoraho amubwira ko yari yarazimye nyuma akaza kumuzura kubera amatiku.
Ubwo yari ari kugirana ikiganiro n’umunyamakuru Irene Murindahabi mu gice yise MIE Chopper gitambuka kuri shene ya MIE Empire ikorera kuri Youtube, uyu munyamakuru yatangiye abaza Bruce Melodie uko yiyumvaga ubwo yatangaga ikiganiro muri Rwanda Day.
Asobanura ko byari ibihe bidasanzwe byuje ubwoba n’umutima utera cyane ariko asobanura ko Imana yahabaye ndetse kandi ikamufasha agatanga ikiganiro cyiza ndetse ibyo yari yateguye akabigeza ku banyarwanda bari bateraniye i Washington DC mu ntangiro za Gashyantare.
Nyuma yaho yabajijwe ibijyanye no kuba yarishongoye kuri mugenzi we The Ben ubwo yamunnyegaga avuga ko yaba yarazimye ariko akaza kongera kuzamurwa na Bruce Melodie binyuze mu matiku, icyo gihe bari mukiganiro kimbonankubone ku rubuga rwa Instagram hamwe na Dumba ndetse Kasuku bakunzwe ku mbugankoranyambaga.
Nyuma uyu muhanzi yaje kuvuga ko asaba imbabazi abakunzi ba The Ben imbabazi.
Bruce Melodie ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda dore ko kuri uyu wa 12 Gashyantare 2024 yiyongereye mu bantu bakurikirwa cyane mu Rwanda aho bakurikirwa n’abarenga Million imwe ku rubuga rwa Instagram. Aje yiyongera kubarimo H.E Paul Kagame na Shaddy Boo.







