Bugesera FC yaguye miswi na APR FC, Kiyovu Sports yereka Mukura VS ko hakiri urugendo
Bugesera FC yaguye miswi na APR FC, Kiyovu Sports yereka Mukura VS ko hakiri urugendo
Ikipe ya Bugesera FC yatesheje APR FC amanota atatu naho Kiyovu Sports itsinda Mukura VS yari imaze imikino irindwi yikurikiranya idatsindwa.
Ni mu mikino yo ku munsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 yakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda. Umukino wari uhanzwe amaso wari mu Karere ka Bugesera aho Bugesera FC yari yakiriye APR FC.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yatangiranye imbaraga ubundi ku munota wa 3 ihita ifungura amazamu ku kazi gakomeye Kari gakozwe na Djibril Ouattara acenga umunyezamu aha umupira Mamadou Sy awushyira mu nshundura.
Bugesera FC ntiyaheranwe n’agahinda nayo yahise itangira gusatira ishaka uko yakwishyura.
Ku munota wa 10 Isingizwe Rodrigue yashoboraga kubona igitego cya Bugesera FC cyo kwishyura ku buryo bwari bubonywe ba Isingizwe Rodrigue ariko umupira awutera hanze y’izamu.
Iyi kipe yo mu karere Bugesera yakomeje gusatira ubundi ku munota wa 20 Umar Abba atsinda igitego cyo kwishyura ku ishoti yari arekuriye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Ku munota wa 42 APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Djibril Ouattara ndetse igice cya mbere kirangira ikiyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Bugesera FC yagarukanye imbaraga ubundi ku munota wa 49 ihita ibona igitego cyo kwishyura gutsinzwe na Byishimo Valua. APR FC yagiye ishaka igitego cy’intsinzi ariko biranga birangira inganyije na Bugesera FC ibitego 2-2. APR FC yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 37 mu gihe Bugesera FC yo yagiye ku mwanya wa 12 n'amanota 21.
Kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS ibitego 3-1. Ni ibitego bya Uwineza Rene,Fidali Uwayiremye na Mussa Keita mu gihe kimwe cya Mukura VS cyo cyatsinzwe na Niyonizeye Fred.
Mu karere ka Rubavu ho Etincelles FC yahatsindiye Musanze FC 1-0 cya Rwigema Pascal.





